Umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda na AS Kigali, Ndayishimiye Eric Bakame, avuga ko kuri uyu munsi yizihizaho isabukuru ye yishimira kuba Imana ikimutije ubuzima kandi intego ze muri ruhago yarazigezeho.
Buri tariki ya 12 Mutarama, uyu munyezamu wanditse izina mu Rwanda yizihiza isabukuru y'amavuko, kuri iyi nshuro akaba yizihiza isabukuru y'imyaka 29 nk'uko iri mu byangombwa bye.
Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Bakame yavuze ko ikintu yishimira kugeza uyu munsi ari uburyo Imana ikomeje kumurinda.
Ati'ikintu cya mbere nishimira ni uko maze gutera indi ntambwe nkaba mbashije kongera undi mwaka wiyongera kuyo nari mfite, ni ibintu byiza kuba Imana ikintije ubuzima yaba njye n'umuryango wanjye, navuga ko ari iby'agaciro kuri njyewe.'
Ku kazi akora ko gukina umupira w'amaguru, avuga ko imyaka amaze akina intego yari yarihaye yazigeho nabyo abishimira Imana.
Ati'navuga ko ku giti cyanjye ariko byagenze nkurikije uko mpagaze mu rugendo rwanjye rwa ruhago, nakuyemo inshuti, nakinnye hanze y'u Rwanda, nkinira ikipe y'igihugu, amakipe akomeye mu Rwanda kandi byose hari icyo byanyingirije, muri make ntacyo nshinja Imana.'
Ndayishimiye Bakame ni umwe mu bakinnyi ukomeye mu Rwanda, yakiniye amakipe atandukanye ndetse akomeye mu Rwanda 4, 3 muri yo atwarana nayo igikombe cya shampiyona agahigo yisangije mu bakinnyi bagikina.
Umwaka w'imikino 2005/2006 yafashije ikipe ya Renaissance FC kuzamuka mu cyiciro cya mbere ari nabwo yahise ihinduka AS Kigali, yayikiniye umwaka umwe wa 2006-07 barangiza ku mwanya wa 4, icyo gihe batozwaga n'umutoza Kayiranga Jean Baptiste.
2007 yahise yerekeza muri Atraco FC, muri uwo mwaka w'imikino 2007/ 2008 yahise ayifasha gutwara igikombe cya shampiyona, 2009 begukana icy'Amahoro muri uwo mwaka kandi yegukanye igikombe cya CECAFA bayikuye muri Sudani.
2009/2010 yahise yerekeza muri APR FC ayikinira kugeza 2013 aho yayifashije kwegukana ibikombe bine bya shampiyona(2009, 2010, 2011, 2012) bitatu by'Amahoro(2010, 2011, 2012) na kimwe cya CECAFA(2010).
Kuva 2013 yakiniye Rayon Sports kugeza 2018, muri iyi myaka yayihesheje igikombe kimwe cya shampiyona ya 2016-2017, ayihesha igikombe cy'Amahoro cya 2016 na Super Cup ya 2017.
2018 yahise yerekeza muri AFC Leopards muri Kenya akinayo umwaka umwe 2019 agaruka mu Rwanda muri AS Kigali akinira kugeza uyu munsi, yahesheje igikombe cya Super Cup ya 2019 batsinze Rayon Sports.