Ibyiringiro byawe biba he?, ni ku Witeka cyangwa ni ahandi? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ese ufite ubwoba bw'akazi, ubwoba bw'ibiryo , ubwoba bw'imyambaro, ubwoba bw'umurage uzaha abana bawe, ubwoba ko uzaterezwa cyamunara, ubwoba bw'ubuzima, uratinya iki?. Nagira ngo nkubwire ko 'Uwo washyizemo ibyiringiro ni we uzagutabara ku munsi w'ibyago'.

Ibyiringiro byawe nta handi bikwiye gushyirwa atari mu Mana. Ibi byasobanuwe na Pasiteri Habyarimana Desire mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' cy'uyu munsi kinyura kuri Agakiza Tv.

"Kuko ari wowe buhungiro bwanjye Uwiteka, Wagize Isumbabyose ubuturo, Nuko nta kibi kizakuzaho, Kandi nta cyago kizegera ihema ryawe.

Kuko azagutegekera abamalayika be, Ngo bakurindire mu nzira zawe zose. Bazakuramira mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye. Uzakandagira intare n'impoma, Uzaribata umugunzu w'intare n'ikiyoka. 'Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye.

Azanyambaza nanjye mwitabe, Nzabana na we mu makuba no mu byago, Nzamukiza muhe icyubahiro. Nzamuhaza uburame, Kandi nzamwereka agakiza kanjye." Zaburi 91: 9-16.

Hari abantu benshi ibyiringiro byabo biba ahandi, akiringira amafaranga akayashaka pe!, kandi kuyagira ni byiza. Ariko amafaranga ashobora ibintu byinshi ariko si byose, Uwiteka ni we wakubera ubwihisho ku munsi w'ibyago. Amafaranga hari abantu benshi bayafite ariko Kanseri ikabica, akazarwara umutima agapfa akayasigira abatazamushima. Kubeara iki?

Niba ataragize Uwiteka ubwihisho, n'aho azakomereza ubuzima bw'iteka azabubaho nabi ari mu muriro.Kubera ko yahugiye mu gushaka impiya gusa, ntiyashaka Uwiteka nk'ubuhungiro, ntiyashaka Uwiteka nk'ubwihisho.

Iyo umuntu yubashywe afite ubukire mubyukuri nta kiryoshye nk'abyo ariko niba Uwiteka atari we bwisho bwawe ubuzima buzarangira, uzabura aho wihisha. Ariko niba warabuhishe ku Witeka uzaba ufite ibyiringiro muri iki gihe no mu gihe kizaza.

Ibyiringiro byawe biba he?, uzaguhisha ni uwo washyizemo ibyiringiro. Ibyiringiro byawe byaba biba mu mafaranga, byaba biba ku bakomeye, kumenyana n'abakomeye ntako bisa ariko bizagufasha muri serivisi zimwe na zimwe ariko si zose kuko mu rupfu uzagenda uri wenyine.

Umugore wawe n'abana bawe, inshuti zawe n'abo musangira nta n'umwe muzajyana uko wavuye mu nda ya mama wawe uri wenyine, niko uzava mu isi uri wenyine. Niyo mpamvu Uwiteka akwiye kukubera ubwihisho akaba inshuti magara yambere.

Hari abandi bafashe imiryango bayigira ubwihisho akajya avuga ngo 'Njye mvukana na runaka, runaka muramuzi!. Abantu bagakangarana bagatinya kuko avuka muri uwo muryango, ni byiza pe! Ntako bisa, ariko ibyo ntibyakubera ubwihisho kuko ntibyakurengera ku munsi w'ibyago.

Uwiteka iyo akinze ntawe ukingura kandi iyo akinguye ntawe ukinga. Hari abantu bakoze ibizigira, bakoze imyitozo ngororamubiri neza nabyo ni byiza, ariko umuntu arasaza. Niyo mpamvu ibyo bitakubera ubwihisho.

Guhungira ku Witeka bigira umumuro kuruta ku guhungira ku bakomeye. Iyo wakuyemo Uwiteka mu buzima bwawe hagasigara ibindi, iyo bigeze ku munsi w'ibyago ubura ugutabara.

Gushyira ibyiringiro mu Witeka bisaba iki?

Bisaba kubaka ubucuti na we. Hari abantu benshi batarakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwabo, hari n'abandi bamwakiriye ariko ibyiringiro byabo bikaba biri ahandi. Birashoboka ko kumwakira bidahagije, aragukunda yego ariko mukeneye kuba inshuti bikazagera n'igihe muba inshutimagara.

Kubaka ubucuti binyurira mugusenga, mugusoma ijambo ry'Imana, muguhuza ijambo ry'Imana n'ubuzima, mukumenya icyo waremewe ukagikora, gusaba imbaraga z'Umwuka Wera.

Kwitoza kubana n'abantu bakijijwe neza bafite icyo bakumarira muri iyi nzira ni ingenzi. Kuko hari n'igihe inshuti zidushuka tukagendera mu kigare gusa tutazi n'icyo twaeremewe, tutazi umuhamagaro wacu, tutazi icyo dukwiye gukora turi mu isi. Dukwiye kubaka ubucuti n'Imana muri ubwo buryo.

Aho washyize ibyiringiro niho hazakurengera ku munsi w'ibygo, niho hazagutabara ku munsi wageragejwe. Uwiteka akwiye kukubera ubwihisho.

'Izagutegekera abamalayika bazakurinda kugira ngo udakubita ikirenge ku ibuye'

Ese ufite ubwoba bw'akazi, ubwoba bw'ibiryo , ubwoba bw'imyambaro, ubwoba bw'umurage uzaha abana bawe, ubwoba ko uzaterezwa cyamunara, ubwoba bw'ubuzima, uratinya iki?. Nagira ngo nkubwire ko 'Uwo washyizemo ibyiringiro ni we uzagutabara ku munsi w'ibyago'

Yesu ntabwo yigeze adusezeranya ko tutazahura n'ibyago. Yaravuze ngo 'Mu isi muri n'amakuba ariko muhumure nanesheje isi'. Yadusezeranyije ko nitumwiringira azajya aduha amahoro, azaturuhura kandi azagendana natwe. Nta kiza na kimwe azatwima. Uwo washyizemo ibyiringiro niwe uzagutabara. Yesu iyo tugize ikibazo arababara agahangayika, ntabwo yatwirengagiza mugihe twageragejwe.

Umuvugabutumwa umwe yagize ati' Iyo woroye inkoko urayigaburira, ukayiha ibintu byose, ukayimenyera aho kuba, amazi ibiryo n'ibindi. Ariko iyo ukandagiye umushwi wayo, yibagirwa ko mufite icyo mupfana, ikazana inzara ije kukurya kuko wayikandagiriye umwana. Aravuga ngo' Niba inkoko itabara abana bayo, ntabwo Yesu azareka kudutabara twageragejwe'.

Yesu aturinda nk'imboni y'ijisho, yaduciye mu biganza nk'imanzi. Iyo dusenga, iyo dukorera Imana, iyo tumwizera tugakora icyo twaremewe, iyo duhuza ijambo ry'Imana n'ubuzima ntabwo tuba dukora ubusa. Uwiteka abikurikiranira hafi, uwo muntu aramutabara akamuba hafi.

Gushyira ibyiringiro byawe mu Mana ni amahitamo

Hari abantu benshi b'abakristo ibyiringiro byabo bitaba ku Mana biba ahandi. Uramutse ushyize ibyiringiro byawe ku Mana niyo mahitamo meza wagira. 2021 n'indi myaka izakurikiraho naguhitiramo, nakwinginga, nagusaba gushyira ibyiringiro byawe ku Mana. Kuko niwiringira umubiri uzasaza, niwiringira amafaranga ufite ntahoraho, niwiringira ubwenge ufite ibyo byose ntibizakugeza mu bwami bw'Imana.

Ibyiringiro byawe usanze biba he, ni ku Mana?

'Jye Uwiteka ni njye urondora umutima nkawugerageza, nkitura umuntu wese ibihwanye n'inzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri'. Yeremiya 17:10.

Niba wiringira Imana bizamenyekana. Umuntu ashobora kukubwira ati' Njewe siniba' ariko umunsi bakugize umuyobozi w'ibintu kandi ntawe uzakubaza raporo nibwo tuzamenya niba wiba cyangwa utiba. Ubungubu ntawamenya niba utari umwibone, ariko nibakuzamura mu ntera nibwo tuzamenya niba ugira ubwibone cyangwa utabugira.

Kuri ubu ntabwo twamenya niba wikunda cyangwa utikunda, umunsi wabaye muri byinshi nibwo tuzamenya niba wikunda cyangwa utikunda. Ntabwo twamenya niba utangana, umunsi abantu bakwanze nibwo tuzamenya niba nawe utabanga. Ushobora kuvuga ko ibyiringiro byawe ari mu Mana, ariko umunsi wageragejwe nibwo tuzamenya koko niba ibyiringiro byawe biri mu Mana.

Reba hano iyi nyigisho yose

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ibyiringiro-byawe-biba-he-ni-ku-Witeka-cyangwa-ni-ahandi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)