Huye: Batandatu barimo ba gitifu babiri bafunzwe bakekwaho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 31 Ukuboza 2020 nibwo aba bagabo bakubise Nkeshimana w’imyaka 26 bamuhora kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Uku gukubitwa ngo byamugizeho ingaruka ajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare ari naho yaguye ku wa 6 Mutarama 2021.

Nyuma yo gupfa umuryango w’uyu mugabo utari watanze ikirego nyakwigendera agikubitwa wahise umenyesha RIB nayo itangira gushakisha aba bagabo ndetse bose ku wa 6 Mutarama 2021, batabwa muri yombi.

Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ubu aba bagabo bafungiye kuri Sitasiyo ya Rusatira.

Mu butumwa bwe yasabye abayobozi kwirinda guhutaza abaturage. Yagize ati "Nta mpamvu n’imwe yatangwa igaragaza impamvu umuyobozi yakubita umuturage nta n’igisobanuro cyatangwa cyatuma umuyobozi akubita umuturage, RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ufatirwa muri ibi bikorwa byo guhutaza umuturage amukubita dore ko no muri ino minsi aho basabwa kwirinda COVID-19 hari abayobozi bagaragara mu bikorwa byo gukubita abaturage.’’

Dr Murangira yakomeje asaba abaturage nabo kubaha abayobozi babo bakumva ibyo babwira.

Ingingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, igena ko umuntu uhamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikamuviramo gupfa ahanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati ya 15 na 20 n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw.




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-batandatu-barimo-ba-gitifu-babiri-bafunzwe-bakekwaho-gukubita-umuntu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)