Pre-CHAN tournament 2021: Amavubi yanganyije na Congo Brazzaville #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 07 Mutarama 2021 kuri Sitade Amahoro i Remera. Uyu mukino wakinwe nta bafana bari kuri stade mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umutoza wa Congo Brazzaville Barthelemy Ngaisono yabanje mu kibuga abakinnyi bakurikira:

Massa Chansel
Magnokele Dimitri (c)
Nsenda Francis
Ondongo Tulfin
Mounoza Prince
Massanga Chandrel
Langa Bercy
Ngouenimba Gautrand
Bintsouka Archange
Obassi Bersyl

Umutoza w'Amavubi Mashami Vincent yitabaje mu kibuga aba bakinnyi:

Kwizera Olivier (umunyezamu)

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry.

Hagati: Niyonzima Olivier 'Seif', Twizeyimana Martin Fabrice, Manishimwe Djabel.

Ikipe ya Congo Brazzaville yinjiye mo kare aho yafunguye amazamu ku munota wa cyenda ku gitego cyatsinzwe na Obassi Bersly nyuma yo kunanirwa gutera umutwe n'umupira kwa Manzi Thierry. Congo Brazzaville yakomeje gusatira U Rwanda ibona igitego cya Kabiri ku munota wa 26 ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw'amavubi umutoza Mashami Vincent yinjije Usengimana Faustin asimbura Manzi Thierry , Byiringiro Lague asimbura Iyabivuze Osee na Ruboneka Bosco wasimbuye Niyonzima Olivier.Nyuma y'Isi mpinduka u Rwanda rwaremye uburyo bushoboka bwo gutsinda ariko Umunyezamu wa Congo Brazzaville.

Izindi mpinduka zabaye ku ruhande rw'Amavubi Mico Justin yasimbuye Djabel Manishimwe , Iradukunda Jean Bertrand yasimbuye Nshuti Dominique Savio na Twizerimana Onesme. izi mpinduka zaje gutanga umusaruro ku munota wa 87 ku kazi kakozwe na Bertrand maze Mico Justin atsinda igitego cya Kabiri ari nako umukino warangiye.

Ku cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021 u Rwanda ruzongera gukina na Congo Brazzaville umukino wa Kabiri mbere yo kwerekeza muri CHAN 2021 igomba gutangira tariki ya 16 Mutarama kugeza 07 Gashyantare 2021 muri Cameroon.

U Rwanda ruri mu itsinda rya Gatatu hamwe na Togo , Morocco na Uganda ruzagera muri Cameroon tariki ya 13 Mutarama 2021 rukinwe umukino wa mbere na Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021.




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/pre-chan-tournament-2021-amavubi-yanganyije-na-congo-brazzaville
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)