-
- Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba na Musenyeri ukuriye Ihuriro ry'Amadini n'Amatorero (RIC) mu Burengerazuba baganira n'abayobozi b'uturere
Mu bikorwa byo kugenzura imihigo y'Uturere tugize Intara y'Iburengerazuba, Guverineri Alphonse Munyantwali avuga ko hari impinduka mu gushyira mu bikorwa imihigo, ibintu avuga ko bizatuma uturere tuza mu myanya y'imbere.
Igenzurwa ryakozwe ku mihigo y'akarere ka Rubavu kuwa 11 Mutarama 2021, Guverineri Munyantwali avuga ko imihigo irimo gukorwa itanga ikizere kubera uburyo abaturage bayigiramo uruhare.
Agira ati « Hari intambwe nziza, twasanze amasoko yaramaze gutangwa, hari imihigo igirwamo uruhare n'abaturage nka Ejo Heza, ubwisungane mu kwivuza buratangwa, hari ibikorwa bigaraza ko byihuta nubwo hari ibindi bigomba gushyirwamo imbaraga bitanga ikizere. »
Ibikorwa bigomba gushyirwamo imbaraga bigizwemo uruhare n'abaturage nko kubakira abatishoboye, abaturage bararana n'amatungo no kugira ubwiherero bwiza, cyakora akavuga ko hari ibindi byabangamiwe n'icyorezo cya COVID-19 nk'inama z'umugoroba w'ababyeyi, gukurikina abana bato, kwigisha abantu bakuze gusoma.
Guverineri Munyantwali avuga ko agendeye ku mihigo ibera mu Karere ka Rubavu n'ahandi ngo iratanga ikizere cyo kuzagera ku mwanya mwiza kurenza umwanya iyi Ntara iheruka kubona mu igenzura ry'imihigo iheruka, aho yaje ku mwanya wanyuma mu zindi ntara, naho uturere tuyigize uretse uturere 2 utundi tukaza mu icumi twanyuma.
Akarere ka Rubavu gafite imihigo 96 igizwe na 25 iri mu nkingi y'ubukungu igeze ku kigero cya 62.68%, 50 igizwe n'imibereho myiza iri ku kigero cya 59.49% na 21 yo mu mibereho myiza igeze ku kigero cya 59.62%, naho imihigo yose uko ari 96 igeze ku kigero cya 60.60% mu mezi 6 iyi mihigo ishyirwa mu bikorwa.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu butangaza ko imwe mu mihigo uretse kuba yarakomwe mu nkokora n'ibikorwa byo guhangana n'icyorezo cya COVID-19 hari indi irimo kugenda neza nko gutanga amafaranga y'ubwizigame muri Ejoheza, gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Naho imwe mu mishinga irimo gutinda harimo kubaka ikigo gitegerwamo imodoka cya Gisenyi kitaratangira kubakwa kubera ibikorwa byo gutanga ingurane byahagaze.
Ibindi bikorwa bitarimo kwihuta birimo kubaka inyubako z'abaturage bazimurwa muri Nyamyumba bagatuzwa mu Murenge wa Rugerero, naho ibikorwa birimo kugenda neza birimo gukora imihanda, kubaka ibyumba by'amashuri no kubakira abatishoboye nubwo hari inyubako zitarubakwa.

source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/guverineri-munyantwali-yizeye-ko-uturere-two-mu-burengerazuba-tuzesa-neza-imihigo
