Google yahagaritse Shene ya YouTube yakoreshwaga na Donald Trump. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'aho twitter na Facebook bihagaritse burundu konti zakoreshwaga na Donald Trump, kuri ubu ikigo cya Google nacyo cyahagaritse YouTube Channel ya Trump. Kuwa 20 Mutarama 2021 ni bwo biteganyijwe ko Trump azahererekanya ububasha n'uwamutsinze mu matora yabaye mu 2020 bwana Joe Biden. Kuri iyi ngingo yo gutsindwa kwa Donald Trump ntabwo abanyamerika bose bayihurizaho ndetse benshi bavuga ko habayemo uburiganya.

Uku kutumvikana niko gutera benshi kujya mu myigaragambyo ndetse biri mu biri guteza ikibazo aho Trump yagaragaye ashimagiza aba bantu bamurwaniraga ishyaka. Kuva yashimagiza aba bantu akoresheje imbuga nkoranyambaga zirimo facebook, youtube na twitter nubwo ubu butumwa nta munota w'ubusa bwamaze kuri izi mbuga nkoranyambaga.

Kuri iyi nshuro, nyuma yaho urubuga rwa twitter rumufungiye mu gihe cy'ibyumeru bibiri na facebook ikamufungira na google binyuze ku rubuga rwayo rwa Youtube, Trump yemerewe kugira ikintu ashyira ku muyoboro we wa youtube kugeza hashize iminsi 7 bivuze ko azongera gukoresha youtube nyuma yo gutanga ubutegetsi.

Ahanini Trump ari gufungirwa imbuga nkoranyambaga ze mu rwego rwo kumubuza gukomeza gukangurira abantu gukora imyigaragambyo bitewe n'amagambo abatiza umurindi yanyuzaga kuri izi mbuga higanjemo ashimagiza abamushyigikiye bari kwigaragambya.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/google-yahagaritse-shene-ya-youtube-yakoreshwaga-na-donald-trump/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)