Ese muri iki gihe Uwiteka ntakwiye kuguhisha?, ibyo aduhisha ni byinshi. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwiteka aduhisha byinshi, ariko mu ijambo rimwe aduhisha Satani. Mu nyigisho yabanje twavuze ko umuntu amaze gukora icyaha icyakurikiyeho ari ibyago n'ibibazo.

"Uba mu rwihisho rw'Isumbabyose, Azahama mu gicucu cy'Ishoborabyose. Ndabwira Uwiteka nti 'Uri ubuhungiro bwanjye n'igihome kinkingira, Imana yanjye niringira.' Kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy'umugoyi, na mugiga irimbura. Azakubundikiza amoya ye, Kandi uzajya uhungira munsi y'amababa ye, umurava we ni ingabo n'icyuma kigukingira. Igiteye ubwoba cya nijoro ntikizagutinyisha, Cyangwa umwambi ugenda ku manywa,Cyangwa mugiga igendera mu mwijima, Cyangwa kurimbura gutsemba ku manywa y'ihangu.

Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe, Abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe, Ariko ntibizakugeraho. Uzabirebesha amaso yawe gusa, Ubone ibihembo by'abanyabyaha. Kuko ari wowe buhungiro bwanjye Uwiteka, Wagize Isumbabyose ubuturo, Nuko nta kibi kizakuzaho, Kandi nta cyago kizegera ihema ryawe.

Kuko azagutegekera abamalayika be, Ngo bakurindire mu nzira zawe zose. Bazakuramira mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye. Uzakandagira intare n'impoma, Uzaribata umugunzu w'intare n'ikiyoka. 'Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye. Azanyambaza nanjye mwitabe, Nzabana na we mu makuba no mu byago, Nzamukiza muhe icyubahiro. Nzamuhaza uburame, Kandi nzamwereka agakiza kanjye." Zaburi 91: 1-16.

Mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' cy'uyu munsi nk'uko tugitegurirwa na Pasiteri Desire Habyarimana, kigatambuka kuri Agakiza Tv, turagaruka kuri byinshi Imana ikwiye kuduhisha muri iki gihe.

Ibintu byose tureba bibi ku isi ibyo Imana ikwiye kuduhisha ntabwo byari mu mugambi w'Imana, byaje kubera icyaha. Uwiteka yakomeje kubera ubuhungiro abantu be cyane cyane abo afiteho umugambi wihariye kugira ngo abakize ibyago.

Muri iki gihe ibyago duhishwa n'Imana ni byinshi

Muri iki gihe cy'ubusambanyi bwinshi social media ikangurira abantu gusambana. Amaradiyo menshi wumva bavuga ibijyendanye n'imibonanompuzabitsina kugira ngo radio yabo ikundwe.

Aho kugira ngo channels za Youtube zigire views nyinshi basa nkaho bavuga ku busambanyi, cyangwa se bakabivuga babyeruye. Aho ujyenda kuri youtube ugakubitana na pronograph, Uwiteka akwiye kuguhisha.

Ese wagira ngo urubyiruko rwinshi rw'ikigi gihe rwugarijwe n'ibiyobyabwe, Uwiteka ataguhishe wazakora ubukwe ukiri umukobwa wiyubaha cyangwa ukiri umuhungu utaragiye mu biyobyabwenge?. Muri iki gihe cy'ubusambanyi bukabije byashoboka ko Imana iguhisha ukazarinda uva mu gihe cy'ubusore n'ubukobwa utariyanduje. Ni muri iki gihe isi ikangurira abantu gukora ibyaha ku mugaragaro.

Muri iki gihe cy'ubutinganyi aho abantu basigaye babivuga ku mugaragaro, mu gihe twari tuzi ko ari icyaha cyarimbuye Sadomo na Gomola . Tukabisoma muri Bibiliya gusa tutarabona ababikora, ariko noneho ababikora bakaba babyiyemerera ku mugaragaro, Uwiteka ntakwiye kuguhisha?

Wagira ngo muri iki gihe aho abantu bikunda, banga abandi, aho abantu bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako Uwiteka ntakwiye kuguhisha? .

Abakijijwe nagira ngo mbabwire ko Uwiteka yabemereye kuzababera ubwihisho. Ibiguhiga ntanubwo ukwiye kumenya ingano yabyo kuko uramutse umenye imbaraga ziguhiga uko zingana wahahamuka. Kuko Satani yamanukanye na 1/3 cy'ingabo zitazwi umubare.

Abo dukirana nabo si ab'inyama n'amaraso, ni abatware, abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima n'imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru. Abefeso 6: 10-18

Imana ihora iduhisha ikadukiza umub, mwibuke ko no mu isengesho rya Data wa twese yaravuze ngo ' Nimusenga mujye muvuga ngo ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi', kuko iyo akuburiye mu busore cyangwa mu bukobwa azagutegera mu rushako, nakuburira mu rushako azagutegera mu bana. Nakuburira mu bukene azagutegera mu bukire, Uwiteka akwiye kukubera ubwihisho.

Iyo ureba icyorezo cy'ingo zitandukana wagira ngo bireba abandi wowe urwawe ntiruzagerwaho, ariko byashoboka ko n'iwawe byazahagera Imana ikwiye kuguhisha. Muri iki gihe abantu bakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo babeho gusa, ibyo kuramya Imana no kuyikorera bigenda bisa nk'aho bishyirwa kuruhande, nabyo Uwiteka akwiye kuguhisha ubugingo bwawe bugahishwa.

Yesu ntiyigeze adusezeranya ko tutazahura n'ibibazo

Yaravuze ngo ' Mu isi muri n'amakuba, ahubwo muhumure nanesheje isi'. Ubugingo bwawe bukwiye guhishwa, Imana ikabushyira mu bwihisho kuko ibiduhiga byo ntibizigera bivaho mu gihe Satani atarakurwaho, n'imigambi ye, n'ibyo azana, n'ibyago, n'iyi si nayo izakurwaho. Muri Kristo Yesu niho hakwiye kuba ubwihisho gusa.

Turwana n'isi, umubiri na Satani. Erega n'umubiri wawe nawo hari ubwo wifuza ibyo Bibiliya itemera: Ukifuza gusambana, ukikunda ukakubwira ko nta mpamvu yo kwiyiriza ubusa, nta mpamvu yo gusoma Bibiliya, umubiri ukazana ubunebwe ukagenda utandukana n'Imana buhoro buhoro. Uwiteka akwiye kukubera ubwihisho.

Pawulo yaravuze ngo 'Ubugingo bwacu buhishanyijwe na Kristo mu Mana'. Ubuzima bwawe ukwiye kubwimura ukabuhisha muri Kristo Yesu, niho wahishwa ukaba wizeye umutekano. Birashoboka ko ufite icyubahiro, ubutunzi, ubwenge wize mu ishuri, ibyo byose ni byiza pe!, ariko ukwiye guhisha ubuzima bwawe muri Kristo Yesu.

Birashoboka ko usomye iyi nyigisho utarakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwawe, nakugira inama yo gushyira ubugingo bwawe muri Kristo Yesu niho hari umutekano wizewe. Nicyo kemezo kiza wafata ukazarinda upfa uticuza, impano nziza waha Imana ni ukuyiha umutima wawe.

Birashoboka ko nawe ukijijwe ariko hari ibindi bintu wiringira: Imbaraga, amafaranga, umuryango, abakomeye muziranye, diporome yawe, umutungo wawe n'inindi. Ibyo bintu byose ni byiza ariko ntibyakubera ubwihisho ku munsi w'ibyago. Muri Kristo Yesu niho amarembo y'ikuzimu atagera, Yesu niwe watsinze Satani niwe ukwiye gushyiramo ibyiringiro.

Reba hano iyi nyigisho yose

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ese-muri-iki-gihe-Uwiteka-ntakwiye-kuguhisha-ibyo-aduhisha-ni-byinshi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)