Barasabwa kwitaba Polisi: Urutonde rw'abantu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo bashoferi uko ari 209 baributswa ko bitarenze tariki ya 18 Mutarama 2021 bagomba kuba baritabye ubuyobozi bwa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda  aho rikorera ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge. 

Muri aba 209 harimo 143 bari batwaye imodoka, 66 bari batwaye za Moto, bamwe bari abashoferi mu gihe harimo na ba nyiri ibinyabiziga. Aba bose icyo bahuriyeho ni uko basuzuguye amabwiriza ubwo bari bamaze gufatwa barengeje amasaha yashyizweho na Leta, amabwiriza asaba buri muturarwanda kuba yageze aho ataha nijoro.

Aba bose bandikiwe mu mujyi wa Kigali hagatai ya tariki ya  25 Nzeri na tariki ya 5 Ukuboza 2020 ubwo ingendo zari zibujijwe guhera hagati ya saa mbiri z'ijoro kugera saa kumi za mu gitondo.

Kanda hano urebe urutonde rwose

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda,  Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko igikorwa cyo gushakisha aba bantu kizatangira guhera tariki ya 18 Mutarama uyu mwaka kugira ngo biriya binyabiziga bifatwe mu gihe abari babitwaye cyangwa ba nyirabyo bazaba batitabye Polisi nk'uko babisabwa.

Yagize ati 'Usibye kuba hari abafatiwe mu masaha atemewe gukorwamo ingendo, harimo n'abanze guhagarara ubwo abapolisi babaga babahagaritse. Abandi banze kujya muri za sitade cyangwa kujyana ibinyabiziga aho babaga babwiwe kubijyana, turasaba buri muntu wibona ku rutonde rwatangajwe ku rubuga rwa Polisi y'u Rwanda kwizana ku bushake kuko utazaza hazubahirizwa amategeko.'

Umuvugizi wa Polisi yongeye kuburira abantu biha gusuzugura amabwiriza bahabwa n'abayobozi, yavuze ko amabwiriza yose aba ajyanye n'ingamba zo kurinda buri muturarwanda icyorezo cya COVID-19 kandi ayo mabwiriza agomba kubahirizwa uko yakabaye.

CP Kabera yavuze ko hari abibeshya bakiruka cyane bagira ngo  barahunga  ngo badahanirwa amakosa bakoze nyamara bakirengagiza ko  nimero ziranga ikinyabiziga ziba zagaragaye zikandikwa.  Yanavuze ko Polisi y'u Rwanda ifite za Camera ku mihanda ziyifasha kubona abantu bose barenga ku mabwiriza bakanga guhagarara ahubwo bakiruka cyane.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yagiriye inama  abantu bose kujya bubahiriza amasaha yashyizweho yo kuba buri muntu yageze aho ataha , abibutsa ko gusuzugura amabwiriza bahabwa n'abapolisi bibakururira guhabwa ibihano kandi bikomeye.

Src: Police.gov.rw



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102140/barasabwa-kwitaba-polisi-urutonde-rwabantu-209-batwara-ibinyabiziga-barenze-ku-mabwiriza-y-102140.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)