Akon yinjiye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri RDC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akon azabikora abinyujije mu Kigo cye cya White Waterfall LLC, cyamaze gusinyana amasezerano na Guverinoma ya RD Congo yo kuhacukura amabuye y'agaciro azwi nka Copper na Cobalt.

Ku rubuga rwa Minisiteri y'Umutungo Kamere ya RD Congo bigaragara ko Akon uyoboye White Waterfall LLC yasinyanye amasezerano n'Ikigo cya Leta gishinzwe Ubucukuzi bw'Amabuye y'agaciro, SODIMICO. Aya mabuye y'agaciro azajya acukurwa mu Ntara ya Katanga.

Aya masezerano agaragaza ko ku ikubitiro ikigo cy'uyu muhanzi kizishyura miliyoni 2$, mu kugenzura no gutunganya ahazacukurwa aya mabuye.

Akon asanzwe akora ibikorwa biteza imbere Afurika cyane, birimo n'ibyo yakoreye mu Rwanda. Nko ku wa 9 Nzeri 2019 abaturage bo mu Mirenge ya Ndego na Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza bashyikirijwe ibikorwa remezo birimo amashanyarazi akomoka ku zuba, imbangukiragutabara eshatu n'amazi meza bifite agaciro k'ibihumbi 250$ (asaga miliyoni 233 Frw).

Babishyikirijwe n'abagiraneza barimo Samba Bathily, Akon na Thione Niang binyuze mu mushinga wabo 'Akon Lighting Africa'.
Uyu muhanzi mu ntangiriro z'uyu mwaka yasinyanye amasezerano na Sosiyete yitwa SAPCO yo kubaka umudugudu w'ubukerarugendo bw'igihe kirekire uzafasha mu bukangurambaga ku bidukikije muri Sénégal aho akomoka.

Muri Nzeri umwaka ushize, yatangaje ko ari muri gahunda yo gutangiza umushinga w'umujyi wamwitiriwe wiswe 'Akon City'. Anafite ifaranga rye bwite, aho yinjiye mu bijyanye n'ubucuruzi bw'amafaranga yatangiye kwamamara ku Isi, adafite igihugu ashingiyeho kandi ntashobore kugaragara cyangwa ngo afatwe mu ntoki.

Aya mafaranga ahererekanywa mu buryo bw'ikoranabuhanga azwi nka 'Cryptocurrency' ; mu yamenyekanye cyane harimo irizwi na benshi rya Bitcoin.

souce:IGIHE



Source : http://www.ukwezi.rw/Amakuru/article/Akon-yinjiye-mu-bucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro-muri-RDC

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)