Akarere ka Rubavu n'abikorera basinyanye amasezerano yo kurangiza kubaka isoko rya Gisenyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Igishushanyo mbonera kigaragaza uko isoko rizaba rimeze niryuzura. Rizaba rifite umwanya indege ihagararaho mu gihe cy
Igishushanyo mbonera kigaragaza uko isoko rizaba rimeze niryuzura. Rizaba rifite umwanya indege ihagararaho mu gihe cy'ubutabazi

Ayo masezerano avuga ko iki kigo cyeguriwe isoko nikiramuka kitarangije kubaka iri soko mu mezi atandatu nta mpamvu igaragara yatanzwe, amasezerano azahita aseswa. Ayo masezerano kandi ateganya ko iki kigo nyuma yo kubaka inyubako yari yaratangijwe n'Akarere kizahita cyubaka indi nyubako izafasha abacuruzi mu mujyi wa Gisenyi kubona aho bakorera.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, wasinye amasezerano akaba yizeza abacuruzi mu mujyi wa Gisenyi ko bagiye kubona aho gukorera hameze neza kandi ibikorwa byo kuvugurura umujyi bigashyirwa mu bikorwa.

Agira ati « Hari abagiye kuryubaka ariko hari n'abifuza kubona aho bakorera, icyo tubabwira ni uko dufite icyizere ko mu mezi atandatu bazabona aho gukorera hameze neza ndetse nyuma yo kubaka iyi nyubako isanzwe bakubaka n'igice cya kabiri, ni ibikorwa bizahindura byinshi haba mu gutanga akazi no kongera ubwiza bw'umujyi kimwe no gukangura abafite ubushobozi kwitabira imishinga yo kubaka no kwitabira imishinga minini. »

Ni isoko rizubakwa mu byiciro bibiri harimo icyari cyatangijwe kubakwa kigomba kuzura mu mezi atandatu gitwaye miliyari 2 na miliyoni 700 nkuko biri mu masezerano Rubavu investiment company yagiranye n'Akarere ka Rubavu kazaba umunyamigabane ufite miliyari 2 na miliyoni 18.

Akarere ka Rubavu kavuga ko kazakomeza kugenzura ibikorwa byo kubaka iri soko kugira ngo harebwe ko ryujuje ubuziranenge.

Ikindi kiciro cya kabiri ni ahari isoko riri gukorerwamo hagomba kongerwa hakubaka inyubako izatwara amafaranga menshi bikazatuma iri soko ryuzura ritwaye akayabo ka miliyari 7.

Ubuyobozi bwa Rubavu Investiment company buvuga ko kuva amasezerano akozwe, abanyamigabane bagiye gutanga amafaranga ibikorwa byo kubaka bigatangira.

Twagirayezu Pierre Celestin umuyobozi wa Rubavu Investiment company akaba atanga ikizere kubateze amaso ku isoko rya Gisenyi ko rigiye kubakwa kandi n'abandi bashaka kubagana bakaba bakinjiramo.

isoko ryatangiye kubakwa kuva muri 2009, abakorera mu Mujyi wa Gisenyi bakavuga ko riteye umwanda kubera ari inyubako ishaje ituzuye, abandi bakavuga ko ari ho hacumbika inzererezi.

Imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi yahagaze muri 2011 nyuma y'uko ubuyobozi bw'Akarere buhisemo kurigurisha na rwiyemezamirimo ABBA.ltd kuri miliyari imwe na miliyoni 300, bugashyira imigabane mu kubaka Hoteli Kivu Marina Bay ihuriweho n'Uturere tw'Intara y'Uburengerazuba na Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Cyangugu yayitangije.

Icyakora iki cyemezo nticyashimishije inama njyanama y'Akarere ka Rubavu yariho, maze kuwa 27 Werurwe 2015 yeguza Komite Nyobozi yose y'Akarere yari igizwe na Bahame Hassan, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu, Buntu Ezechiel, Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Nyirasafari Rusine Rachel hamwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Kalisa Christophe kubera amakosa bakoze mu kwegurira rwiyemezamirimo isoko rya Gisenyi.

Isoko ryahise rijya mu manza hagati y'Akarere kashakaga kuryisubiza na rwiyemezamirimo wari waryeguriwe, ariko izo manza zaje kurangira Akarere gatsinze, tariki ya 7 Gashyantare 2017 risubizwa mu maboko y'Akarere, hakurikiraho ko ryakurwa mu mutungo wa Leta rigashyirwa mu mutungo w'Akarere, ibintu byamaze gukorwa ubu hakaba hasigaye ko ryegurirwa abikorera bagatangira kuryubaka.

Fiat Felin umwe mubaharaniye ko ryahabwa abikorera ba Rubavu ndetse bagakora n'inyigo yagendeweho kongera kuryubaka, yatangarije Kigali Today ko rizuzura ritwaye miliyari ebyiri na miliyoni 700 (2,700,000,000 Frw) z'amafaranga y'u Rwanda.

Aya mafaranga azakurwa mu banyamuryango b'ikigo cya KIVING gisaba umuntu kwishyura umugabane wa miliyani 540, iki kigo akaba aricyo gihuza abanyamuryango banshi bafite ubushobozi bukeya mu gihe Rubavu investiment Company ltd kuyinjiramo bisaba gutanga umugabane wa miliyoni 27.

Habyarimana Gilbert umuyobozi w'Akarere ka Rubavu avuga ko kwegurira abikorera isoko bakaryubaka bizakangura n'abandi bikorera gushyira hamwe bagakora ibikorwa bikomeye biteza imbere Akarere.

Kigali Today ivugana n'abakorera mu isoko rya Gisenyi ryubatswe mu mwaka wa 1989 bavuga ko bakwiye kwegerwa bagatanga imigabane kugira ngo bazagire uruhare mu kurikoreramo.

Umwe ati ‘‘Dutegereje ko batugeraho tugasobanurirwa tugatanga imigabane, aho dukorera harashaje, turanyagirwa, izuba riratwica, ntihahagije mbese twarumiwe, buri gihe twumva ko isoko rigiye kubakwa tugategereza tugaheba''.

Isoko rya Rubavu rishaje ribarirwamo abacuruzi 850, na bo bakorera mu buzima bubi bwo kwicwa n'izuba, kunyagirwa n'imvura ndetse bamwe bakabura imyanya bakajya kuzengurutsa ibicuruzwa hanze y'isoko bigatuma abari mu isoko batagurirwa.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu buvuga ko nyuma yo kubaka isoko ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa gisenyi bizahita bitangira.

Habyarimana Gilbert umuyobozi w'Akarere ka Rubavu akavuga ko abafite inyubako mu mujyi bagomba kwitegura kuvugurura inyubako zikajyana n'icyerekezo cy'umujyi.




source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/akarere-ka-rubavu-n-abikorera-basinyanye-amasezerano-yo-kurangiza-kubaka-isoko-rya-gisenyi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)