Umuramyi Eric Nkuru yakoranye indirimbo na Diane Nyirashimwe iri mu rurimi rw'Ikirundi yitwa 'N'izina' -VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Umuramyi Eric Kurumfashe [Eric Nkuru] wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuje imbaraga na Diane Nyirashimwe umwe mu baririmbyi bakunzwe cyane mu Rwanda, bakorana indirimbo yitwa 'N'izina'. Ni imwe mu ndirimbo zo mu gitabo bakaba barayiririmbye mu rurimi rw'Ikirundi.

Diane Nyirashimwe ni umwe mu baramyi bafite impano yo kuririmba mu gihugu cy'u Rwanda. Ku bw'iyi mpamvu usibye no kuba abarizwa mu matsinda akomeye hano mu Rwanda nka Healing worship, True Promises Ministries na Zebedayo Family, yagiye akorana n'abaramyi batandukanye mu ndirimbo zabo bwite zo kuramya no guhimbaza Imana.

REBA HANO INDIRIMBO 'N'IZINA' YA ERIC NKURU FT DIANE

Eric Nkuru ubu urimo kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, mu mujyi wa Houstan muri Texas hari haciye igihe gito asohoye indi ndirimbo y'amashusho yise 'Ni iki Cyantandukanya n'Urukundo rw'Imana.' Indirimbo yakunzwe n'ingeri zitandukanye bitewe n'ubutumwa ifite. Kuri ubu uyu musore amaze gukora indirimbo ze bwite 7.

Eric Nkuru yavuze impamvu yo gukorana indirimbo na Diane

Mu kiganiro twagiranye, abajijwe impamvu yahisemo gukorana n'umuramyi Diane, yasubije muri aya magambo 'Nahisemo gukorana na Diane kuko asanzwe ari inshuti yanjye kandi nkunda imiririmbire ye. Yongeraho ati: 'Diane ni umu maman w'umukozi w'Imana cyane. Ikindi, mukundira ukuntu afite umutima uciye bugufi cyane.'

Usibye kuba yarakoranye na Diane, uyu muhanzi avuga ko afite gahunda yo gukorana n'abandi batandukanye. Eric Nkuru yasobanuye ko iyi ndirimbo 'N'izina' ayikunda cyane kandi akaba yarahisemo kuyiririmba mu Kirundu bitewe n'ubutumwa buri mu magambo yayo meza ifite.

Uyu munyempano Eric Nkuru watangiye umuziki we muri 2015 yatangaje kandi ko afite intumbero yo kurushaho gukora ibihangano bitanga ubutumwa bwiza bufasha abantu gukizwa no guhinduka mu mitima yabo.

Avuga ku muziki nyarwanda, Eric Nkuru yagize ati 'Mu Rwanda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana uhagaze neza cyane. Hari abanyempano benshi, abahasanzwe n'abandi bashya barimo kuzamuka. Ndifuza kuzahakorera igitaramo kandi ndizera ko Imana izabimfashamo.'

Zimwe mu ndirimbo z'uyu muramyi: Yesu ni Dereva, Mureke Imana Yitwe Imana, Witinya n'Amashimwe n'izindi.

REBA HANO INDIRIMBO 'WITINYA' YA ERIC NKURU

UMVA HANO 'NI IKI CYANTANDUKANYA N'URUKUNDO RW'IMANA' YA ERIC NKURU

Source: Inyarwanda.com

Daniel@Agakiza.org



Source : https://agakiza.org/Umuramyi-Eric-Nkuru-yakoranye-indirimbo-na-Diane-Nyirashimwe-iri-mu-rurimi-rw.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 30, May 2025