Umunyarwanda Gad Ntambara  yihanangirije Carolyn Maloney Umunyamerikakazi akaba n'umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, amubuza gushinyagurira abo Rusesabagina yagize impfubyi n'abapfakazi. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ibaruwa ndende twashoboye kubonera kopi, uyu Munyarwanda  Gad Ntambara  yabwiye Carolyn Maloney ko inyandiko aherutse herereza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amutegeka gufungura Paul Rusesabagina, agahita asubira muri Amerika, yayibonyemo agasuzuguro, kurengera no kuvogera ubusugire bw'uRwanda.

By'umwihariko Bwana Ntambara yabwiye Madamu Maloney ko ibaruwa ye itagatifuza Rusesabagina  yakomerekeje bikomeye Abanyarwanda, cyane cyane abaturage ba Nyabimata, bagizwe imfubyi n'abapfakazi n'ibitro by'abicanyi ba FLN, Rusesabagina abereye umuyobozi. Gad Ntambara ati:'' wirengagije nkana ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwa Rusesabagina mwita igitangaza, haba mu kurema, gutera inkunga no kuyobora  umutwe w'iterabwoba wa MRCD, ufite  icyitwaFLN, ari nayo yamennye amaraso y'inzirakarengane 9, yangiza ibyabo, mu bitero 3 binyuranye uwo mutwe w'iterabwoba wagabye muri Nyaruguru na Nyamagabe. Ibi biragaragaza ko udaha agaciro ubuzima bw'abahohotewe, kuko iyo uza kuba ubwubaha wari kuzirikana ibyo Rusesabagina yivugiye ubwe kuri Youtube, ndetse no mu biganiro yakoreye kuri Radio Ijwi ry'Amerika, yivugira ko ashyigikiye agatsiko k'abagome ka FLN.'

Iyi baruwa ikomeza ivuga ko kwita Rusesabagina intwari ari igitutsi ku Banyarwanda, no gukina ku mubyimba abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n'abayirokotse bari barahungiye muri Hotel des 1000 Colinnes.Aha Gad Ntambara yibukije  abatangabuhamya benshi bavuze ko guhungira muri iyo hoteli Rusesabagina yari yarabohoje, byasabaga kwishyura ikiguzi kiremereye, utabishobora ukajugunywa mu mikaka y'Interahamwe zabaga zirekereje hafi aho.  Kuba rero Carolyn Maloney atarabyitayeho, nabyo ngo bikagaragaza kubogama no gutwarwa n'amarangamutima gusa. Yongeyeho ko intwari nyazo zitabigize iturufu yo kwirarika, nyamara harimo n'izahasize ubuzima batabara ubw'abandi, nk'Umunyasenegali Captain Mbaye Diagne n'abasirikari ba RPA-Inkotanyi, batanze ubuzima barokora abahigwaga. Gad Ntambara kandi yanenze cyane Carolyn Maloney uvuga ko Rusesabagina yashimuswe, maze amwibutsa ko Rusesabagina  yivugiye  ko, we ubwe,yizanye ku kibuga cy'indege cya Kigali, aho yafatiwe kugirango aryozwe ibyaha bye. 

Gad Ntambara aribaza kandi niba Carolyn Maloney azi neza ko uRwanda ari igihugu gifite amategeko n'ubutabera bwiyubashye. Ati:' wowe Carolyn Maloney ushobora kwihandagaza ukandikira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umusaba kurekura bwangu abantu nka Khalid Shaikh Mohammed n'abandi bafungiye I Guantanamo Bay, bakurikiranyweho ibikorwa by'iterabwoba?…

Kuvuga ko Rusesabagina ashyigikiwe cyane muri Amerika, kandi aregwa kumena amaraso y'Abanyarwanda, nk'uko Khalid Shaikh Mohammed na bagenzi be baregwa kumena amaraso y'Abanyamerika, byanteye intimba ikomeye. ….ubutabera bw'uRwanda bwubaha amahame mpuzamahanga, ariko Rusesabagina ni Umunyarwanda mbere yo kuba Umubiligi no gutura muri Amerika. Ameze neza aho afungiwe kandi azahabwa ubutabera bwuzuye'

Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukuboza 2020, Umukuru w'Igihugu Paul Kagame, yavuze ko bitatunguranye kuba hari abagerageza kugira  Rusesabagina 'intwari y'umuziranenge', cyane cyane ko hari byinshi bahuriyeho. Perezida Kagame nawe yashimangiye ko atari Paul Rusesabagina uzabona ubutabera bunoze, ko n'abahohotewe na FLN ye nabo bazabuhabwa.

Dukurikije uburuyo ibaruwa ya Carolyn Maloney yababaje Abanyarwanda bashyira mu gaciro, iyi nyandiko ya Gad Ntambara ishobora kuba ibimburiye izindi nyinshi zo kwibuta uyu Munyamerikakazi n'abandi batekereza nkawe, ko kuba igikomerezwa bitaguha uburenganzira bwo gusuzugura Abanyarwanda.

The post Umunyarwanda Gad Ntambara  yihanangirije Carolyn Maloney Umunyamerikakazi akaba n'umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, amubuza gushinyagurira abo Rusesabagina yagize impfubyi n'abapfakazi. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umunyarwanda-gad-ntambara-yihanangirije-carolyn-maloney-umunyamerikakazi-akaba-numwe-mu-bagize-inteko-ishinga-amategeko-muri-amerika-amubuza-gushinyagurira-abo-rusesabagina-yagize-impf/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)