Umunyamakuru Gerard Mbabazi agiye kurushinga - IGIHE.com #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impapuro z’ubutumire zigaragaza ko Mbabazi azasaba anakwe Uwase tariki 30 Mutarama 2021.

Hazakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uzabera kuri Christus i Remera tariki 6 Gashyantare 2020, hanyuma abatumiwe bakirirwe kuri Solace Kacyiru.

Mbabazi asanzwe ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), azwi cyane mu kiganiro ‘Zoom In’.

Mu minsi ishize nibwo Mbabazi yagaragaje umukunzi we mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga buherekejwe n’ifoto ari kumwe n’umukunzi we.

Mu magambo yaherekeje iyi foto Mbabazi yagize ati “Niba dukundana, Imana iba muri twe kandi urukundo rwayo rwuzuye muri twe […] Uwase na njye.”

Mbabazi ni umwe mu banyamakuru babimazemo igihe, ntabwo yakunze kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo.

Uyu musore amaze imyaka igera kuri 12 ari mu mwuga w’itangazamakuru, yakoreye RC Huye, Radio Salus, KT Radio na RBA akorera kugeza ubu.

Ubutumire mu bukwe bw'umunyamakuru Gerard Mbabazi
Gerard Mbabazi n'umukunzi we Uwase Alice bitegura kurushinga
Urukundo rwa Mbabazi na Uwase bagerageje kurugira ibanga
Gerard Mbabazi ni umunyamakuru wa RBA



source https://igihe.com/imyidagaduro/article/umunyamakuru-gerard-mbabazi-agiye-kurushinga
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)