Umuhanzi Meddy yasabye umukunzi we Mimi ko amubera umugore #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Meddy na Mimi bamaze igihe bakundana
Meddy na Mimi bamaze igihe bakundana

Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020 bihurirana n'isabukuru y'amavuko y'uwo muhanzi wizihiza imyaka 32 amaze avutse. Amashusho yagaragaye Meddy atera ivi asaba Mimi ko amubera umugore.

Muri ayo mashusho Mimi n'ibyishimo byinshi arahindukira akareba Meddy akavuga YEGO, ko yemeye kumubera umugore.

Mu gitaramo cya East African Party cya 2018, Meddy uba muri Amerika yaje mu Rwanda ari ku rubyiniro ahamagara Mimi amwerekana nk'umukunzi we.

Aba bombi bamaze igihe bakundana kuko no mu mashusho y'indirimbo ya Meddy yitwa “Ntawamusimbura” Mimi agaragaramo, ndetse kenshi na kenshi Meddy yagiye abwira itangazamakuru ko afite umukobwa bakundana utari umunyarwandakazi.

Ku mbuga nkoranyambaga inshuti za Meddy na Mimi zabifurije ishya n'ihirwe harimo Uwamahoro Malaika, K8 Kavuyo n'abandi.




source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/umuhanzi-meddy-yasabye-umukunzi-we-mimi-ko-amubera-umugore
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)