Umugabo yishwe urupfu rubi n'imvubu yari yoroye yitaga umuhungu we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Afurika y'Epfo haravugwa inkuru y' umugabo witwa Marius Els wishwe urupfu rubi n'imvubu yari yoroye yitaga umuhungu we kubera ukuntu bagiranaga ibihe bidasanzwe.

Uyu mugabo yasanzwe mu mugezi yariwe n'iyi mvubu yari yarise Humphrey ndetse mu minsi yashize umubano we nayo watumye yamamara ku mbuga hirya no hino ku isi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Bwa Marius yagiranye ikiganiro n'urubuga rwa You Tube rwo muri iki gihugu,avuga ko iyi mvubi ari nk'umuhungu we.

Iyi mvubu yarumye inshuro nyinshi uyu mugabo wari uyoroye bari mu mugezi kugeza ubwo imumariyemo umwuka abantu baza kubona umurambo we.

Uyu mugabo wari utuye mu ntara ya Free State muri Afurika y'Epfo yataruye iyi mvubu arayorora ndetse umubano wabo warakuze bigera ubwo ijya imuheka ikamuha umunyenga.

Iyi mvubu yishe uyu mugabo tariki ya 13 z'uku kwezi,aho bivugwa ko iyi mvubu y'imyaka 6 ishobora kuba yaramwiciye mu rugo iwe yarangiza ikamujyana mu mugezi wa Vaal.


Uyu mugabo wari ufite imyaka 40 yavugaga ko iyi mvubu yayihamagaraga ikamwitaba ndetse ngo yishimira gukina nayo nubwo iyi mikino yarangiye imuhitanye.

Icyo gihe yagize ati 'Ntabwo iteye ubwoba cyane gusa ndayizera n'umutima wanjye wose ko itagirira nabi umuntu. Nshobora kogana nayo.Njyana nayo mu mazi.Yemera ko nyijya ku mugongo kandi nyitwara nk'utwara ifarashi.Turogana.Imeze nk'umuhungu wanjye. '

Aho yakomeje avuga ko afitanye umubano udasanzwe na Humphrey abantu benshi batabasha kumva.Benshi bumva ko wagirana umubano n'imbwa,ipusi n'izindi nyamaswa zo mu rugo gusa ariko njye mfitanye umubano n'inyamaswa mbi cyane kurusha izindi muri Afurika.

Iyi mvubu uyu mugabo wahoze ari umusirikare yayikuye aho zororerwaga ikiri ntoya aza kuyijyana mu rugo rwe aho ngo yayozaga n'amenyo.



Source : https://impanuro.rw/2020/12/22/umugabo-yishwe-urupfu-rubi-nimvubu-yari-yoroye-yitaga-umuhungu-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)