Bashunga bivugwa ko yavuye mu mwiherero wa Rayon Sports kubera ikibazo cy'amafaranga iyi kipe imufitiye itaramwishyura, arahakana aya makuru aho yemeza ko yagiye agiye kureba umuryango we.
Ku munsi w'ejo nibwo uyu munyezamu yavuye mu mwiherero wa Rayon Sports arataha, amakuru yavugaga ko yaba yatashye bitewe n'uko iyi kipe itaramwishyura amafaranga yamuguze ndetse ko azanasubirayo ari uko bayamuhaye.
Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Abouba yavuze ko atari ikibazo cy'amafaranga ahubwo yashakaga kujya kureba umuryango we ubuyobozi bumwima uruhushya.
Ati'nibyo ndi mu rugo,nashakaga kujya kureba umuryango wanjye, oya ntabwo ari ikibazo cy'amafaranga rwose, navuganye n'ubuyobozi bambwira igihe nzayabonera kandi ntabwo kiragera. Naje ntaruhushya nshobora no guhanwa ariko ni umuryango wanjye wanzanye nta kindi.'
Avuga ko uyu munsi yipimisha ubundi ibisubizo byaboneka akaba yazasubira mu mwiherero ku munsi w'ejo.
Ati'uyu munsi ndajya kwipimisha, ejo ibisubizo nibiboneka nzahita nsubira mu mwiherero n'abandi.'
Rayon Sports irimo gukorera umwiherero mu Nzove, iravugwamo ikibazo cya COVID-19 aho abakinnyi bagera kuri 14 bamaze kwandura ndetse ubu bari no mu kato.