Sobanukirwa: Gusaza no kudasaza kw'ibyaha mu mategeko y'u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza ubu icyaha cya ruswa n'icyaha cya Jenoside ni bimwe mu byaha bitajya bisaza igihe cyose uwakoze ibi byaha ashobora kugezwa imbere y'ubutabera agakurikiranwa.

Ese ni ryari icyaha bavuga ko cyashaje? Iyo gishaje se bigenda gute? Ni ibihe byaha bisaza n'ibidasaza?

Uyu munsi mu nkuru zijyanye n'amategeko Kigali Today irabagezaho icyo amategeko ateganya ku isaza ry'ibirego by'ikurikiranacyaha ku byaha n'ibihano imbere y'amategeko ahana y'u Rwanda.

Ikurikiranacyaha ni igikorwa cyose kigamije kuregera urukiko, guhamagaza ababuranyi no kwitaba urukiko, gutegura iburanisha ry'urubanza, kuburana, kimwe no kwiyambaza inzira z'ubujurire.

Nk'uko ibinyabuzima bisaza, ibyaha na byo bimwe birasaza ababikoze amategeko akaba atagifite ububasha bwo kubakurikirana rimwe na rimwe ibihano byatanzwe na byo bishobora gusaza ababihawe batabirangije. Gusa hari n'ibyaha bidasaza haba ku ikurikiranacyaha ndetse no ku bihano inkiko ziba zaratanze aho uwabikoze wese igihe cyose aba ashobora kubiryozwa.

Ibyaha 4 mu Rwanda ni byo byaha bidasaza kugeza ubu

Mu Rwanda ibyaha bidasaza ni ibyaha 4 ari byo: icyaha cya Jenoside, icyaha cya ruswa, ibyaha by'intambara n'icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Ibi byaha 3 ari byo icyaha cya Jenoside, ibyaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byitwa ‘Core Crimes' mu Cyongereza. Amategeko mpuzamahanga anateganya ko uwabikoze n'ubwo ataba yarashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) igihe yakoze ibi byaha urukiko rufite ububasha bwo kumukurikirana igihe cyose afatiwe.

Ku bakatiwe n'inkiko badahari cyangwa bagakatirwa bagatoroka batarangije igihano igihe cyose bafashwe ubusaze bw'ibyaha buba ku bindi byaha aha ntabwo bukurikizwa kuko ni ibyaha bidasaza.

N'ubwo biriya byaha 3 byashyizwe mu byaha bidasaza haba mu Rwanda no mu mategeko mpuzamahanga, mu Rwanda ho hiyongereyeho n'icyaha cya ruswa mu rwego rwo guhangana n'ubukana bwa ruswa.

Uketsweho icyaha cya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta cyangwa se waburanishijwe n'inkiko ntabashe kurangiza igihano igihe cyose aterewe muri yombi aba ashobora kugezwa imbere y'inkiko agakurikiranwa cyangwa akajya kurangiza igihano yakatiwe hatitawe ku gihe gishize icyo cyaha gikozwe cyangwa akatiwe n'inkiko.

Ubusaze bw'ibindi byaha uko bubarwa

Ushobora kuba warakoze icyaha ubushinjacyaha ntibugeze ikirego imbere y'urukiko ngo butange ikirego cy'ikurikiranacyaha. Ingingo ya 6 y'itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha iteganya ko uretse ibyaha bidasaza biteganywa n'amategeko, ikirego cy'ikurikiranacyaha ku bindi byaha gisaza mu bihe bikurikira:

1° mu gihe cy'imyaka icumi (10) yuzuye ku byaha by'ubugome.

2° mu gihe cy'imyaka itatu (3) yuzuye ku byaha bikomeye.

3° mu gihe cy'umwaka umwe (1) wuzuye ku byaha byoroheje.

Aha kugira ngo wumve neza igihe giteganywa ku busaze bw'ibyaha, reka tugufashe gutandukanya ibyaha n'ibyiciro birimo.

Icyaha cyoroheje ( Petty Offence) ni icyaha itegeko rihanisha gusa igihano cy'iremezo cy'igifungo kitageze ku mezi atandatu (6), icy'ihazabu cyangwa igihano cy'imirimo y'inyungu rusange.

Icyaha gikomeye (Misdemeanour) ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy'iremezo cy'igifungo kitari munsi y'amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka itanu (5).

Icyaha c y' u bugome (Felony) ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy'iremezo cy'igifungo kirenze imyaka itanu (5) cyangwa igifungo cya burundu.

Mu bindi, itegeko riteganya ko ubusaze bw'ikirego cy'ikurikiranacyaha butangira kubarwa guhera ku munsi icyaha cyakoreweho iyo muri icyo gihe nta bikorwa by'iperereza cyangwa iby'ikurikiranacyaha byigeze bikorwa.

Ku byerekeye ibyaha bikozwe ako kanya kandi bidakomeza, igihe cy'ubusaze bw'ikirego cy'ikurikiranacyaha gitangira kubarwa ku munsi icyaha gikoreweho.

Ku byerekeye ibyaha by'imaragihe, igihe cy'ubusaze bw'ikirego cy'ikurikiranacyaha gitangira kubarwa uhereye igihe icyo gikorwa cyarangiriye.

Ku byerekeye ibikorwa byinshi bigamije irangiza ry'umugambi wo gukora icyaha, igihe cy'ubusaze bw'ikirego cy'ikurikiranacyaha, gitangira kubarwa ku munsi igikorwa cya nyuma kigize icyaha cyakoreweho.

Aha n'ubwo ubusaze bw'icyaha buteganywa, hashobora no kubaho irengayobora nk'uko biteganywa n'ingingo ya 9 y'itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha, aho rivuga ko Ubusaze bw'ikirego cy'ikurikiranacyaha busubikwa igihe cyose iperereza cyangwa Ikurikiranacyaha ribujijwe n'inkomyi ntarengwa, iturutse ku itegeko cyangwa ku nzitizi itigobotorwa.

Iyo inzitizi ivuyeho, ubusaze bwari bwarasubitswe bukomeza kubarwa guhera ku munsi iyo nzitizi yaviriyeho.

Ikirego cy'indishyi zikomoka ku cyaha gisaza nyuma y'imyaka itanu (5) uhereye igihe icyaha cyakorewe.

Icyakora, iyo igihe cy'ubusaze bw'ikirego cy'indishyi kigeze mbere y'ubusaze bw'ikirego cy'ikurikiranacyaha, ikirego cy'indishyi gisazira hamwe n'ikirego cy'ikurikiranacyaha.

Ese ubusaze bugenda gute ku gifungo?

Ushobora kuba warakatiwe igihano kikaba cyasaza igihe utabashije kukirangiza bitewe n'impamvu zitandukanye. Aha na ho amategeko ateganya ubusaze no kudasaza kw'igihano uwahamijwe ibyaha n'inkiko yakatiwe.

Nk'uko biteganywa n'ingingo ya 75 mu gitabo cy'amategeko giteganya ibyaha n'ibihano muri rusange cya 2018, igihano cy'igifungo cyatanzwe kitageze ku mezi 6 gisaza mu gihe cy'imyaka ibiri (2).

Igihano cy'igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka itanu (5) gisaza mu gihe cy'imyaka 10.

Igihano cy'igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitari icya burundu gisaza mu gihe cy'imyaka 20.

Igihano cy'igifungo cya burundu ku byaha bisaza gisaza mu gihe cy'imyaka mirongo itatu (30).

Aha icyo wamenya cy'ingenzi ni uko igihano cy'igifungo cyatanzwe ku byaha twabonye hejuru bidasaza na cyo kidasaza, ikindi iyo wakatiwe n'inkiko ugatoroka ukihisha ubutabera igihe cy'ubusaze bw'igihano kiba gihagaritswe kubarwa kikazasubukurwa igihe ugarukiye.




source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/sobanukirwa-gusaza-no-kudasaza-kw-ibyaha-mu-mategeko-y-u-rwanda
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)