Rubavu : Babangamiwe n'umunuko w'ingurube baturanye nazo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kiraro cy'ingurube cyubatswe na rwiyemezamirimo witwa Nduwayo, wororeramo aya matungo ye mu buryo abaturage bavuga ko bubabangamiye kuko yaje agashyira ikiraro hagati y'ingo zabo.

Abaturage baganiriye na UKWEZI bavuze ko batuye hagati yikiraro cy'ingurube babangamiwe bikomeye n'umunuko wazo.

Uwitwa Uwimana Assumpta yagize ati 'Tubangamiwe n'umunuko w'izingurube zirihagati yacu za nduwayo duhora tumwinginga ko yashakira ahandi ikiraro cyazo ariko yaranze kuzihakura.'

'Ikindi kandi haramabuye batera hejuru yibiraro by'ingurube tukagirubwoba ko ashobora guhitana ubuzima bw'umuntu.'

Yakomeje agira ati 'Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi tugatandukana n'ingurube zirenga mirongo itanu.'

Undi muturage witwa Uwabasinga yagize ati 'Ngeze hano vuba maze amezi atandatu ariko icyo kibazo nagisanzeho nagisanzeho sinzi impamvu kitavamunzira none tukaba tubasaba ko mwadukorera ubuvugizi zikava hagati yabaturage.

Ku rundi ruhande ariko Nduwayo ari nawe nyiri izi ngurube yavuze ko aho yororeye yahaguze kandi nyuma yo kubona ko abaturage babangamiwe yahise atangira gushaka igisubizo aho yitegura kubaka ahandi hadatuye abantu.

Ati 'Aho nororeye ingurube nahajye narahaguze ngiye kuhubaka inzu ndacyasaba icyangombwa cyokubaka nyuma yamezi atandatu ndaba nzihakuye.

Umukozi w'Akagari ka Murara ushinzwe iterambere [SEDO], Dukuzimana Charles yavuze ko iki kibazo batangiye kugishakira umuti.

Ati 'Kuva icyo kibazo kimenyekanye tugiye gukora ubujyanama bwanyiri matungo arebe ko harahandi yazubakira ikiraro.' Abaturage bakomeje kwinubira umunuko w'izi ngurube baturanye nazo



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Babangamiwe-n-umunuko-w-ingurube-baturanye-nazo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)