Perezida Kagame yashimiye Nana Akufo-Addo watsinze amatora muri Ghana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko kuba Perezida Nana Akufo-Addo yongeye gutorerwa kuyobora Ghana, ari igisobanuro cy'uko abaturage b'igihugu cye bamufitiye icyizere.

Perezida Kagame kandi yijeje Nana Akufo-Addo ko ibihugu byombi bizakomeza kugirana umubano mwiza ndetse n'ubufatanye mu iterambere ry'abaturage babyo.

Perezida Nana Akufo-Addo w'imyaka 76 yongeye gutorerwa kuyobora Ghana, nyuma y'uko yari amaze imyaka ine ayobora iki gihugu, akaba yatorewe manda ye ya kabiri ari nay o ya nyuma nk'uko Itegeko Nshinga ry'iki gihugu ribiteganya.

Muri aya matora yo muri 2020, Nana Akufo-Addo yari ahanganye n'abakandida 12, barimo na mukeba we w'ibihe byose John Dramani Mahama.

Ubwo Nana Akufo-Addo yatorerwaga kuyobora Ghana bwa mbere, na bwo yari atsinze John Dramani Mahama, wayoboye iki gihugu imyaka ine kugeza muri 2016.




source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yashimiye-nana-akufo-addo-watsinze-amatora-muri-ghana
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)