Padiri Aloys Guillaume yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'urupfu rwa Padiri Aloys yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, aho bivugwa ko yakoze impanuka y'imodoka.

Itangazo ryatanzwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba, ryashyizweho umukono n'Igisonga cya Musenyeri, Musenyeri Gahizi Jean Marie Vianney, rivuga ko Padiri Aloys Guillaume yazize impanuka ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, rikavuga ko imihango yo kumushyingura izamenyekana nyuma.

Bivugwa ko Padiri Aloys Guillaume yakoze imanuka ageze aho bita i Mwurire mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye.

Ubwo yakoraga impanuka yari avuye i Kigali mu modoka itwawe n'umushoferi wa Economat General ari kumwe n' abandi bantu babiri, ageze hafi y'i Save aciye ku gikamyo cyapfuye giparitse ahura n' indi kamyo yihuta cyane bahita bagongana.

Kugeza ubu abo bari bari kumwe muri iyi modoka barakomeretse bikomeye aho bari kwitabwaho n'abaganga mu bitaro bya CHUB.

Padiri Aloys Guillaume yahawe ubusaseridoti ku wa 26 Nyakanga 1981 ahita ajya kuba Padiri wungirije muri Paruwasi ya Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru kugera mu 1983.

Muri Nzeri 1983 yabaye umwarimu ashinzwe n'amasomo mu Iseminari Ntoya ya Karubanda (Petit séminaire Virgo Fidelis). Nyuma y'umwaka umwe muri Nzeri 1984 yashinzwe amashuri yisumbuye muri Diyoseze ya Butare.

Nyuma y'imyaka itatu muri Nzeri 1987 yagiye kwiga i Tours mu Bufaransa amarayo imyaka itatu, agarutse mu Ukuboza 1990 yabaye Aumonier mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR) ushinzwe gukurikirana ubuzima bwa roho, abifatanya no kwigisha mu Iseminari Nkuru i Nyakibanda.

Mu 1991 yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi Univestaire St Dominique, nyuma yaho mu Ukwakira 1994 yashinzwe amashuri Gatulika muri Diyoseze ya Butare. Mu 1997 yabaye Umuyobozi w'amashuri Gatulika mu Rwanda.

Mu 2006 yasubiye kwiga mu Bufaransa agaruka mu 2011 aba umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda ari n'umuyobozi wungurije wayo.

Muri Kanama 2017 yabaye Padiri Mukuru wa Cathedrale ya Butare, nyuma y'umwaka umwe muri Kanama 2018 aba uhagarariye amashuri gatulika muri Diyoseze ya Butare.

Yitabye Imana yari Intumwa ya Musenyeri ishinzwe Ubuzima bw'Abihayimana muri Diyoseze ya Butare, umwanya yagiyeho mu Ugushyingo 2020.

Padiri Aloys Guillaume yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Abamuzi n'abababaye hafi ye bavuga ko ari umuntu wakundaga abantu kandi Abanyarwanda bose yababereye Umusaserodoti mwiza.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Padiri-Aloys-Guillaume-yitabye-Imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)