N'ubwo Isi igoye tureke gutakaza 'Ubuntu'- Miss Jolly avuga ku gikorwa bagiye gutangamo $1000 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Jolly yabisobanuye ubwo yagarukaga ku gikorwa cyatangijwe n'Ihuriro rya ba Nyampinga b'u Rwanda [Nyampinga Foundation] cyiswe 'Ubumuntu' kigamije gushishikariza abanyarwanda kugira urukundo no gufasha abababaye.

Ni igikorwa cyatekerejwe n'aba bakobwa bagiye bambikwa ikamba rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye bagamije gukangurira abantu kugirira neza abandi nk'indangagaciro y'urukundo ikwiye kuranga buri wese.

Ni igikorwa batekerejeho kugira ngo abantu bongera kwibuka bagenzi babo babayeho nabi muri ibi Isi ihanganye n'Icyorezo cya Covid-19. Ni igikorwa kandi bashaka ko cyaguka, buri wese wishoboye akumva ko kugirira neza abandi, ari indangagaciro ikomeye ikwiye kuranga abaturarwanda.

Buri wese ushaka kwinjira muri iki gikorwa, asabwa gukorera igikorwa cy'urukundo abandi, hanyuma akabisakaza yifashishije imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter na Instagram agakora 'Tags' kuri Nyampinga Foundation akanakoresha Hashtag ya #Kindness #Nyampingafoundation,

Aba ba nyampinga bavuga ko kuva ku wa 21 Ukuboza kugeza ku wa 25 Ukuboza 2020, mu gihe ku wa 26 Ukuboza aribwo hazatangazwa uwatsinze agahita anashyikirizwa igihembo cy'amadorali 1000 [992,000Frw].

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Miss Jolly yavuze ko muri iyi minsi abantu bihugiraho bakibagirwa ko hari abatishoboye kandi bakeneye ubafasha.

Yagize ati 'Igitekerezo ukuntu cyaje rero, Isi irasa nk'aho iri mu bihe bigoye, no mu bihe bisanzwe, mbere ya Coronavirus, isi wabonaga ishishikajwe n'uko buri muntu yashaka imibereho ye ariko akibagirwa abababaye, ugasanga Ubuntu ni buke, turimo gutakaza indangagaciro yacu.'

Yakomeje agira ati 'Twatekereje gukangurira abantu kugira, Ubuntu niba inyamanswa zigira ubunyamanswa n'abantu tugomba kugira Ubumuntu. Ubuntu ni Indangagaciro dukwiye kwimakaza. Ubutumwa rusange, tureke gutakaza indangagaciro z'ubuntu, n'ubwo Isi igoye ariko ntabwo dukwiye gutakaza.'

Muri rusange ababarizwa muri Nyampinga Foundation ni Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020, Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016, Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015, Bwana Larry Muganwa, Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014, Aurore Kayibanda, Miss Rwanda 2012 na Grace Bahati 2009. Miss Jolly yavuze ko muri iki gihe abantu bihugiraho bakibagirwa indangagaciro y'ubuntu Ihuriro rya ba Nyampinga risanzwe rikora ibindi bikorwa bigamije gufasha abantu mu ngeri zitandukanye



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/N-ubwo-Isi-igoye-tureke-gutakaza-Ubuntu-Miss-Jolly-avuga-ku-gikorwa-bagiye-gutangamo-1000

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)