Ishimwe Kevin ntiyemeranya n'umutoza Adil uvuga ko yirukanywe muri APR FC, ngo aracyari umukinnyi wayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko umutoza w'ikipe ya APR FC, Adil Erradi atangaje ko bamaze gutandukana burundu na Ishimwe Kevin, uyu mukinnyi ukina asatira aca ku mpande avuga ko atari byo kuko we akiri umukinnyi w'iyi kipe.

Ku wa 28 Ukwakira 2020 nibwo APR FC yatangaje ko yahagaritse umukinnyi wayo Ishimwe Kevin kugeza igihe kitazwi, nta kosa yahaniwe batangaje ariko bivugwa ko harimo kuba yarabwiye nabi umutoza mu myitozo yo ku wa 27 Ukwakira biza bisanga imyitwarire ye itari myiza yari asanganywe.

Umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi tariki ya 12 Ugushyingo 20202 yavuze ko uyu musore yihanganiwe bishoboka rero icyemezo cyafashwe n'ubuyobozi ko uyu musore atazongera gukinira ikipe y'ingabo z'igihugu.
Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Ishimwe Kevin yavuze ko we atirukanywe muri APR FC akiri umukinnyi w'iyi kipe, ngo ari mu bihano ndetse avugana n'ubuyobozi bw'ikipe ye.

Ati'ntabwo twari twatandukana kuko ntabwo murambona nasinyiye indi kipe. Njye ndi umukinnyi wa APR FC. Njye ndacyari umukinnyi wabo. Abayobozi turavugana, nibyo twari turimo ni uko shampiyona yahise ihagarara ariko turavugana njye ntabwo nigeze nirukanwa.'

Ishimwe Kevin yinjiye muri APR FC umwaka ushize wa 2019 avuye muri AS Kigali. Ni umusore wakiniye amakipe atandukanye nka Rayon Sports ndetse na Pepiniere FC.

N'ubwo Adil yavuze ko Ishimwe Kevin yirukanywe, we ahamya ko akiri umukinnyi wa APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/ishimwe-kevin-ntiyemeranya-n-umutoza-adil-uvuga-ko-yirukanywe-muri-apr-fc-ngo-aracyari-umukinnyi-wayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)