Ntibisanzwe! Kayonza umugore yasutse inkono y'ibiryo bishyushye ku myanya y'ibanga y'umugabo we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020, mu Mudugudu wa Rugunga mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza haravugwa inkuru y' umugore w'imyaka 24 yasutse inkono y'ibiryo bishyushye ku myanya y'ibanga y'umugabo we w'imyaka 28.

Ibi umugore we yabikoze nyuma yo kumutonganya amubaza aho yashyize amafaranga yavugaga ko yafashe mu kimina.

Amakuru avuga ko uyu mugore yari bufate amafaranga mu kimina, umugabo ataha amubaza aho yayashyize undi aramuhakanira amubwira ko bazafata ku cyumweru gitaha, umugabo ngo yanze kubyemera akomeza kubaza uwo mugore cyane.

Umugore we yageze aho agira umujinya akura inkono y'ibishyimbo ku mashyiga ayimena ku myanya y'ibanga y'umugabo amamininwa aramutwika kugeza ubwo ajyanwe ku kigo Nderabuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabare, Gatanazi Rongin yavuze ko ayo mahano yabaye mu ijoro ryakeye bayamenye ndetse banamaze guta muri yombi uwo mugore.

Yagize ati 'Bapfaga amakimbirane yo mu muryango ngo umugore hari amafaranga yagabanye mu kimina noneho umugabo agashaka kuyamwaka biza kurangira amumennyeho inkono ishyushye y'ibiryo, nk'ubuyobozi bw'umurenge twahise tumanuka tujyayo umugabo tumujyana ku bitaro umugore nawe twamushyikirize RIB ngo akurikiranwe.'

Gitifu Gatanazi yakomeje avuga ko uwo mugabo yangiritse ku kibero no ku myanya y'ibanga asaba abaturage kubahana mu muryango bakirinda gupfa ibintu bidafatika.

Ati 'Niba yagabanye mu kimina umugabo yari gutegereza akayazana atanayazana wenda akitabaza inshuti z'umuryango zikabafasha, umugore nawe ntabwo yari kurakara kuriya ngo amumeneho ibiryo.'

Gatanazi yakomeje avuga ko ibintu nk'ibi bitari bisanzwe muri uyu Murenge ngo kuko abagirana amakimbirane hitabazwa inshuti z'umuryango n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bakayakemura.

Uwakoze ayo mahano afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego mu gihe umugabo we yajyanwe ku bitaro bya Rwinkwavu ngo yitabweho n'abaganga barebeko barokora ubuzima bwe.
Isoko y' inkuru Igihe.com



Source : https://impanuro.rw/2020/12/21/ntibisanzwe-kayonza-umugore-yasutse-inkono-yibiryo-bishyushye-ku-myanya-yibanga-yumugabo-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)