Mu isura igaragara nk'ababayeho neza, impunzi 130 zivuye muri Libiya zageze iRwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Impunzi zivuye muri Libiya zururuka indege ku kibuga cy'indege cya Kanombe

Aba ni impunzi 130 zageze mu Rwanda mu masaha ya saa yine z'ijoro
Amafoto agaragaza ko bazanywe n'indege ya Sosiyete yo muri Libya yitwa Buraq Air. Bagizwe n'abari abimukira bashakaga kujya gushakira amaramuko i Burayi, nyuma amayira azamo amahwa bageze muri Libya.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'Ubutabazi kuri konte yabo ya Twitter yanditse iti 'Itsinda rya 5 cy'impunzi 130, n'abashaka aho kuba bavanywe muri Libya, bageze mu Rwanda amahoro.'

Muribo harimo 67 bo muri Eritrea, 48 bo muri Sudan, 12 bo muri Somalia, na Nigeria (2) n'umwe wo muri Ethiopia.

Ab'igitsina gabo bagera kuri 75%, barimo abantu bafite imyaka y'ubukure (+18) bagera kuri 103 n'abana 27.

Aba bantu bazajyanwa i Gashora mu Bugesera mu kigo cy'agateganyo, aho abandi bagenzi babo bageze mu Rwanda mbere baba.

Aba bantu bivugwa ko bari babayeho nabi mu buzima bugoye muri Libya, ndetse hari raporo yakozwe na CNN yagaragaje ko bamwe bacuruzwaga
Abambere bageze mu Rwanda muri Nzeri 2019 ubwo u Rwanda rwagaragazaga ubushake bwo kwakira Abanyafurika bose bari mu bibazo muri Libya.

Bikorwa byisunze amasezerano y'impande eshatu yiswe Emergency Transit Mechanism yasinywe hagati ya Guverinoma y'u Rwanda, Ishami ry'Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Mpunzi (UNHCR) n'Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.

Mu bagera kuri 385 bari bageze mu Rwanda mu byiciro byabanje, abagera kuri 200 bamaze kujya mu bihugu byifuje kubakira byiganjemo iby'i Burayi.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'Ubutabazi ivuga ko 131 bagiye muri Swede, abagera kuri 46 bajya muri Norvege, abandi 5 bajya mu Bufaransa, na 23 bagiye muri Canada.
Byari biteganyijwe ko bariya 130 bageze i Kigali bava ku kibuga k'indege bajya kuri La Palisse Hotel Nyamata bagapimwa icyorezo cya Covid-19. Nyuma yo guhabwa ibisubizo berekezwe mu kigo cy'agateganyo cya Gashora.



Source : https://www.imirasire.rw/?Mu-isura-igaragara-nk-ababayeho-neza-impunzi-130-zivuye-muri-Libiya-zageze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)