umuhanzi w'umunyarwanda umaze kuba icyamamare ku ruhando mpuzamahanga Ngabo Medard Jobert yateye ivi hasi asaba umukunzi Mimi Mehfra kuzamubera umugore we ubuzima bwose.
Uyu munsi udasanzwe mu buzima bw'uyu musore wigaruriye imitima ya benshi bitewe n'indirimbo 'Slowly' wabaye mu ijoro ryo ku wa 18 Ukuboza 2020 mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas.
Wahuriranye n'ibirori byo kwizihiza imyaka 31 uyu mukobwa wo muri Ethiopia amaze abonye izuba.
amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Meddy apfukama imbere ya Mimi ukamwambika impeta, ubundi bagasomana byimbitse baherekejwe n'indirimbo ye Slowly.
Urukundo rw'aba bombi rumaze igihe ariko rwatangiye kwamamara cyane mu mwaka wa 2018, aho bakunze kwerekana amafoto ku mbuga nkoranyambaga batemberanye ahantu hatandukanye.
Ubwo Meddy yazaga gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party gitangiza umwaka wa 2019, yazanye n'uyu mukobwa amwereka umuryango we ndetse bari babanje guca ku ivuko rye muri Ethiopia.

- Urukundo rwa Meddy na Mimi rumaze gutera intambwe ikomeye cyane