Meddy yateye ivi asaba umukobwa bakundana ko yamubera umugore #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020 nibwo Meddy yasabye uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia ko yazamubera umugore.

Uyu muhango wabereye mu birori by'isabukuru y'amavuko ya Mimi Mehfira, byari byitabiriwe na bamwe mu nshuti z'aba bombi.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amashusho uyu musore aca bugufi ashyira ivi hasi agasaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore, undi nawe nta kuzuyaza yahise yikiriza atega urutoki Meddy arushyiramo impeta.

Umuraperi K8 Kavuyo wasohoye amashusho ya Meddy atera ivi, yamwifurije ishya n'ihirwe mu rugendo rushya yatangiye na Mimi. Uyu mukobwa wambitswe impeta aratungurwa biramurenga.

Ku gicamunsi cy'uyu wa Gatanu, Meddy yari yanditse kuri konti ye ya instagram abwira Mimi ko ari buze kumwitaho uko ashoboye.

Meddy yakundanye na Mimi nyuma yo kumwifashisha mu mashusho y'indirimbo 'Ntawamusimbura'. Iyi ndirimbo 'Ntawamusimbura' mu gihe cy'imyaka ibiri imaze ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 4.

WHACTH : Rwandan artist @Meddyonly has already proposed his Ethiopian Girlfriend asking her if she can accept his ring and be his life partner.

Congratulations Meddy and Mimi.. all the best in your new life step pic.twitter.com/brV12XtIxp

â€" Akayezu Jean de Dieu (@AkayezuJa) December 19, 2020



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Meddy-yateye-ivi-asaba-umukobwa-bakundana-ko-yamubera-umugore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)