Kigali : Abacuruzi 60 bafungiwe amaduka bazira kutubahiriza amabwiriza ya #COVID19 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bacuruzi bose ni abakorera muri gare yo mu Mujyi ahazwi nko muri Down Town, bafungiwe kubera kutagira ibikoresho by'ubwirinzi birimo kandagira ukarabe, kutambara udupfukamunwa, kurenza umubare w'abagomba kwinjira mu iduka,gusuzugura inzego inzego zinyiranye n'ibindi.

RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko abafashwe amaduka yabo yafunzwe mu gihe cy'ukwezi,bacibwa amande hagendewe ku mabwiriza barenzeho ndetse bajyanwa muri stade kwigishwa.

Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko abafashwe bose basobanukiwe n'aya mabwiriza ku buryo ibyo barigukora ari ugukinisha iki cyorezo cya COVID19.

Kugeza ubu nta muti n'urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by'iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w'umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kigali-Abacuruzi-60-bafungiwe-amaduka-bazira-kutubahiriza-amabwiriza-ya-COVID19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)