Isaha ya zahabu yatanzwe na Perezida wa Amerika nk'impano yibwe - IGIHE.com #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko iyo saha yibwe umucuruzi usanzwe acuruza ibikoresho bya kera.

Iyo saha yibwe mu cyumweru gishize mu gace ka Pierrepont Arcade mu Majyaruguru ya Londres.

Polisi yatangaje ko uwayibye yabanje kuvuga ko ashaka kugura ivaze, agiye kuyishyura ikarita ye yo kwishyuriraho iranga.

Ivuga ko bakeka ko ubwo umucuruzi yari agiye kubika iyo vaze, aribwo ukekwa yakuruye iyo saha akayitwara.

Iyo saha yatanzwe mu mwaka wa 1914 ihabwa Umwongereza Charles J Lawrenson ashimirwa ubutabazi yakoze mu nyanja mu 1914, atabara abari bagiye kurohama.

Polisi yasabye ko uwayibye ayigarura bwangu aho yayikuye, nkuko CNN yabitangaje.

Perezida Wilson yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 28, yayoboye iki gihugu cy'igihangange guhera mu 1913 kugeza mu 1921.

Iyi saha yatanzwe na Perezida Wilson ndetse hariho inyandiko igaragaramo izina rye
Iyi saha ikoze muri zahabu ikaba ifite agaciro k'ibihumbi 27 by'amadolari



Source : https://igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/isaha-ya-zahabu-yatanzwe-na-perezida-wa-amerika-nk-impano-yibwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)