Igikorwa kapiteni wa Simba SC John Bocco yakoreye Meddie Kagere cyateje umwuka mubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igikorwa kapiteni wa Simba SC, John Raphael Bocco yagarageje asa n'ukwepa Meddie Kagere ubwo bishimiraga igitego ku mukino wa Polisi Tanzania cyakuruye impaka aho bamwe batangiye gukeka ko aba bombi bafitanye ikibazo, ni mu gihe bo bavuga ko ibintu byose bimeze neza.

Ku wa Gatatu ikipe ya Simba SC yari yakinnye na Polisi Tanzania iza no kuyitsinda ibitego 2-0, ibitego byose byatsinzwe na Clatous Chama.

Ubwo bishimiraga igiteo cya mbere cyo ku munota wa 63 cyatsinzwe na Chama ku mupira yari ahawe na Bocco, Kagere yaje abasanga agiye gufata ku rutugu rwa Bocco undi asa n'umukwepa ahita yigendera.

Ibi byakuriye impaka ndende aho benshi batangiye kuvuga ko aba bombi baba bafitanye ikibazo ibintu bitameze neza.

Babinyujije ku nkuta zabo za Instagram Bocco na Kagere bihutiye kunyomoza aya makuru aho bavuga ko nta kibazo na kimwe gihari, gusa nta byinshi bavuze ku gikora Bocco yakoze.

Bocco yagize ati'nta kibazo na kimwe kiri hagati yanjye na Meddie tumeze neza 100%. Ibyo abantu bavuze bahimba himba ni ukutagira amakuru bagahimba inkuru zitagira umutwe n'amaguru. Nta kibazo mfitanye na Meddie cyangwa se ngo Meddie abe afitanye ikibazo nanjye. Ikipe yacu nta kibazo na kimwe dufite, ibyo ni abantu bashaka guhindura ibintu bakabihuza nta n'isano bifitanye, nta na gihamya bafite.'

Kagere yagize ati'nshaka kuvugisha ukuri kuri ibi bintu byavuzwe hagati yanjye na kapiteni John Bocco, mu cyubahiro mugomba ntabwo nigeze ntongana cyangwa ngo ngirane ikindi kibazo na kapiteni wanjye John Bocco cyangwa undi mukinnyi wese wa Simba SC. Njye numva twarwanya abanzi bacu kuruta uko twarwana hagati yacu. Mbashimiye ko mwanyeretse ko mutwitayeho kandi ndizera ko mubyumva murakoze.'

Ibi bije nyuma y'uko bivuzwe ko Meddie Kagere n'ubundi ibintu bitameze neza muri Simba SC aho yifuza gutandukana nayo ndetse ngo akaba yaranze kongera amasezerano.

Kagere na Bocco bahamya ko nta kibazo na kimwe kiri hagati yabo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igikorwa-kapiteni-wa-simba-sc-john-bocco-yakoreye-meddie-kagere-cyateje-umwuka-mubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)