Bigoranye Rayon Sports inganyije na Rutsiro FC, Kiyovu Sports inyagira Mukura VS, Sunrise ibambirwa i Golgotha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda umwaka w'imikino 2020-2021, Rayon Sports yatunguwe inganya na Rutsiro 1-1, Kiyovu Sports ikaba yanyagiriye Mukura VS i Huye, ni mu gihe ibambiro rya Sunrise FC yaribambiweho na Gasogi United.

Uyu munsi nibwo shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2020-2021 yatangiye Rayon Sports yari yasuye Rutsiro FC i Rubavu.

Rayon Sports yaje gutungurwa na Rutsiro FC ku munota wa 17 iyitsinda igitego cya mbere ku ishoti rikomeye Cedric yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina umupira uboneza mu rushundura.

Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0. Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagiye ibona amahirwe atandukanye ariko ntiyayabyaza umusaruro.

Ibi byatumye umutoza Guy Bukasa akora impinduka havamo Iranzi Jean Claude na Drissa Dagnogo hinjiramo Mudacumura Jackson Rambo na Mugisha Gilbert utari wabanje mu kibuga kubera ko ibisubizo bye bya COVID-19 bitari byasohotse.

Rayon Sports yatangiye gusatira cyane maze ku munota 72 Niyibizi yishyurira Rayon Sports kuri kufura. Umukino warangiye ari 1-1.

Mukura VS yari yakiriye Kiyovu Sports i Huye. Kiyovu Sports yaje kuyitsinda ibitego 3-1.

Dusingizimaja Gilbert yafunguriye amazamu Kiyovu Sports ku munota wa 45, Bigirimana Abedi atsinda icya 2 ni mu gihe icya gatatu cyatsinzwe na Serumogo Ally Omar ku munota wa 71.

Igitego kimwe rukumbi cya Mukura VS cyatsinzwe na Duhayindavyi Gael kuri penaliti.

I Nyagatare, Sunrise FC yari yakiriye Gasogi United kuri Golgotha Stadium, iyi kipe ntibyaje kuyihira kuko ku ibambiro ryayo yaje kuhabambirwa na Gasogi United iyitsinda 3-1.

Sunrise FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 13 ku gitego cya Kavatiri.

Bartrand yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 22 ku mupira wari uhinduwe na Marc Nkubana. Ku munota wa 42 myugariro wa Sunrise FC, Meya yitsinze igitego ni mu gihe ku munota wa 67 Bertrand Iradukunda yatsinze igitego cya 3 cya Gasogi United.

Marines FC yatsnze Gorilla FC ibitego 2-0, Bugesera FC inganyiriza na Espoir FC i Rusizi ni mu gihe AS Muhanga yanganyije na Etincelles 1-1 i Muhanga.

APR FC yagombaga gukina na Musanze, AS Kigali na Police FC, iyi mikino yabaye ibirarane kuko APR FC na AS Kigali ziri mu mikino nyafufika.

Bertrand yishimira igitego cya mbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-rayon-sports-inganyije-na-rutsiro-fc-kiyovu-sports-inyagira-mukura-vs-sunrise-ibambirwa-i-golgotha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)