Urararikwa kuri uyu munsi wo gusengera abakristo batotezwa bazira kuva muri Islamu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu miryango ya gikristo ikomeje kwaguka byihuse hirya no hino ku isi ugizwe n'abahoze ari abayoboke b'idini ya Islamu baza kubivamo bayoboka Kristo (Muslim background believers). Wateguye igikorwa cyo gusengera abatotezwa bazira kwizera Yesu.

Communio Messianica, minisiteri ikorera hirya no hino ku isi, itangaza ko mu bihugu bigizwe ahanini n'idini ya Islamu, hagenda haboneka abantu babatizwa bakakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwabo.

Abo bantu bahindutse abakristo bahura n'itotezwa rikomeye, bagahabwa akato ndetse bakicwa bazira kwizera Kristo. Niyo mpamvu Kuwa 18 Ugushyingo 2020, ari umunsi minisiteri yiyemeje kwifatanya n'isi yose mu gusengera abahoze ari abayoboke b'idini ya Islamu bahindutse abakristo.

Ubutumwa bwo kuri uyu munsi buragira buti:"Nturi wenyine".

Mu kiganiro CBN yagiranye na Harun Ibrahim ku bijyanye n'uyu munsi w'isengesho. Yatangiye asobanura uburyo bikomeye kuva mu idini ya Islamu.

Harun Ibrahim yagize ati:"Islamu ni idini ritemerera abantu kurihindura cyangwa kurivamo, rero iyo utaye Islamu urahanwa. Uhabwa iminsi itatu nk'amahirwe yo kugaruka. Iyo utagarutse uricwa".

Yakomeje asobanura ati:"Mu bihugu bimwe ntibabica, ariko hariho ibihugu bibica. Usanga abantu bamwe batakaza imirimo yabo, imiryango yabo, abana babo, abagore babo n'imiryango yabo n'ubuzima bwabo muri rusange".

Source: CBN

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Urararikwa-kuri-uyu-munsi-wo-gusengera-abakristo-batotezwa-bazira-kuva-muri.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)