Umunyarwandakazi yashyizwe mu kanama nkempurampaka k'irushanwa rya Miss France 2021 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sonia Rolland Uwitonze Umunyarwanda wa mbere wabaye Nyampinga w'Ubufaransa mu 2000 yashyizwe mu kanama nkempurampaka k'irushanwa rya Miss France 2021.

Ibi Sonia Rolland yabitangaje abinyujije kuri konti ye ya Instagram avuga ko yishimiye kuba umwe mu bagize akanama nkempurampaka mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss France 2021.

Aka kanama nkempurampaka kazaba kayobowe na Iris Mittenaere wabaye Miss France na Miss Universe 2016.

Igishimishije Sonia Rolland kurusha ibindi ni uko ahawe inshingano zo kuba umukemurampaka muri iri rushanwa mu gihe yizihiza imyaka 20 ishize abaye umukobwa wa mbere ukomoka muri Afurika wambitswe ikamba rya Miss France.

Sonia Rolland w'imyaka 39 ni umufaransakazi ufite nyina w'umunyarwandakazi na se w'umufaransa.

Mu mwaka wa 2018 ni yari umwe mu bagize akanama nkempurampaka k'irushanwa rya Miss Rwanda.

Yabaye Nyampinga w'Ubufaransa mu 2000



Source : https://impanuro.rw/2020/11/30/umunyarwandakazi-yashyizwe-mu-kanama-nkempurampaka-kirushanwa-rya-miss-france-2021/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)