Umukino uzahuza APR fc na Gormahia yo muri Kenya kuri uyu wa gatandatu tariki 28 ugushyingo 2020, uzarebwa na abantu ijana bishyuye ibihumbi mirongo itanu kuri buri muntu.
Ubuyobozi bw'abafana b'ikipe y'umupira w'amaguru mu Rwanda APR fc bwemereye abafana kuzinjira Ku mukino iyi kipe ifitanye na Gormahia muri Caf Champions league uzaba kuri uyu wa gatandatu i Kigali. Ni nyuma y' ibiganiro n' ubuyobozi bw'abafana ku rwego rw' igihugu, byahuje abayobozi baza Fan clubs ndetse na Fan zone zigize intara enye n' umujyi wa Kigali.

Abakunzi ba APR fc bagera kw'ijana bamaze kwishyura ibihumbi mirongo itanu babinyujije kuri fan club babarizwamo bitarenze kuri uyu wa kane nibo bazaba bemerewe kwitabira umukino w'ijonjora rya mbere rya CAF CL 20/21, APR izakinamo na Gormahia.
Umuyobozi w'abafana ba APR Ku rwego rw' igihugu Afande Rtd Col G. KABAGAMBE yamaze gutanga uburenganzira Ku bakunzi ba APR fc baturutse muri Fan club aho bazahererwa amatike abemerera kwinjira kuri uyu mukino.

Aya mafaranga azatangwa n'abafana ba APR fc mu rwego rwo gushyigikira ikipe yabo nkuko byatangajwe n' umuyobozi w'abafana ba APR fc ku rwego rw' igihugu aho yagize 'mbasabye ko twamenya ko twe abafana aritwe dukwiye gutunga ikipe kuruta uko ikipe ariyo idutunga'.
Â
The post Umukino wa APR fc na Gormahia uzarebwa n'abantu ijana bishyuye ibihumbi mirongo itanu kuri buri muntu appeared first on Kigalinews24.