Umuganga wabaze Maradona arashinjwa kuba ari we wamwishe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi ya Buenos Aires ikaba yamaze gufatira ibiro ndetse n'urugo rwa Dr Luque, kugira ngo bakomeze bakusanye ibimenyetso bishobora kugaragaza ko uwo muganga yaba yaragize uburangare mu kuvura Maradona, bikamuviramo kwitaba Imana.

Mu kinaniro n'abanyamakuru, Dr Luque w'imyaka 39 yagize ati “Murashaka kumenya icyo banshinja? Ndazira kuba narakunze Maradona, nkamwitaho mu gihe ubuzima bwe bwari bugoye, nkamwongerera iminsi yo kubaho kugeza ku iherezo”.

Yakomeje avuga ko atewe ishema n'ibyo yakoreye Maradona byose, kuko kuri we yumva yari inshuti ikomeye ya Maradona, ndetse akanamufata nk'umubyeyi, kuko kuri we atari umurwayi gusa.

Yavuze kandi ko atazi icyatumye Maradona agira ikibazo cy'umutima igihe yari iwe muri Tigre, kuko ngo icyo yakoze kwari ukumubaga mu mutwe, ndetse byagenze neza, ibindi byari kubazwa abaganga bagombaga gukomeza kumwitaho.

Gusa yakomeje anavuga ko Diego Maradona yari afite amabwiriza agoye ku buzima bwe, aho yashatse kujya mu rugo rwe, yanga kujya kurwarira mu kigo kirimo abaganga bagombaga gukomeza kumwitaho.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/umuganga-wabaze-maradona-arashinjwa-kuba-ari-we-wamwishe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)