Ubutumwa bwa Jacques Tuyisenge ku bakunzi ba APR FC mbere y'umukino wa Gor Mahia #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa APR FC, Jacques Tuyisenge yamaze impungenge abakunzi b'iyi kipe bashidikanyaga ko atazaboneka ku mukino wa Gor Mahia ku wa Gatandatu mu mukino ry'ibanze rya mbere rya CAF Champions League, ngo ameze neza 100% yiteguye guhangana n'ikipe yahozemo.

Ni mu kiganiro kigufi yagiranye n'urubuga rwa APR FC, nyuma y'imyitozo yo ku munsi w'ejo ku wa Gatatu yateguraga uyu mukino.

Yatangiye yemera ko yagiriye akabazo k'imvune mu mukino wo gushaka itike ya CAN 2022 wahuje Amavubi na Cap-Vert i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo, gusa atangaza ko ubu ameze neza nyuma yo gukora imyitozo ndetse akaruhutswa ku mikino itandukanye ya gicuti ikipe y'ingabo z'igihugu yagiye ikina.

Yagize ati'Nibyo nari nagiriye akabazo k'imvune mu Mavubi ariko nitaweho neza kugeza uyu munsi aho tuvuganira meze neza imyitozo ndayikora neza, ku bwanjye nta kibazo na kimwe mfite nditeguye 100% kuba nahagararira neza ikipe yanjye ya APR FC ku mukino wo kuwa Gatandatu.'

Yakomeje avuga ko ubu akora imyitozo neza kandi nta bubabare na buke arimo kumva.

Ati'Ndahari wese kuko imyitozo ndimo ndayikora neza, kuko utari muzima ntabwo wakora imyitozo kandi n'uburyo nyikora nta bubabare mfite nta kibazo mfite njye ndahari 100%.'

APR FC irakira Gor Mahia kuwa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo saa cyenda z'umugoroba mu mukino ubanza mu gihe uwo kwishyura uzakinwa tariki 5 Ukuboza 2020.

Ngo imvune yakuye mu Mavubi yarakize
Ngo ameze neza yiteguye guhangana na Gor Mahia



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bwa-jacques-tuyisenge-ku-bakunzi-ba-apr-fc-mbere-y-umukino-wa-gor-mahia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)