Ubushinjacyaha bwaregeye dosiye ya Rusesabagina mu Rukiko rw'Ikirenga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko byatangajwe n'umuvugizi w'Ubushinjacyaha Bukuru, Faustin Nkusi, ngo iki kirego cyo gusaba urukiko kuburanisha ibi byaha mu mizi ni uko gishingiye ku kuba urwo rukiko ari rwo rwonyine rufite ubwo bubasha.

Ibi bije mu gihe Paul Rusesabagina arimo kuburana ubujurire ku ifungwa ni fungurwa ry'inyogera y'iminsi 30, aho ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko hari ibindi bimenyetso bikenewe gukorerwa iperereza, bityo bugasaba ko akomeza gufungwa.

Urukiko rwa Nyarugenge rwari rwarateganyije gusoma umwanzuro warwo ku itariki 20 z'uku kwezi k'Ugushyingo 2020.

Ibyaha birengwamo Rusesabagina uzwi muri filimi ya Hotel Rwanda, byagaragajwe muri dosiyr yakorewe, aho ubushinjacyaha buvuga ko yateye inkunga mu buryo butandakanye akanakorana n'umutwe wa FLN.




source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/ubushinjacyaha-bwaregeye-dosiye-ya-rusesabagina-mu-rukiko-rw-ikirenga
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)