Bugesera FC inganyije na Rayon Sports 2-2 mu mukino wa gicuti mu kwitegura shampiyona umwaka w'imikino 2020-2021, ni umukino wabereye ku kibuga cya Nyamata.
Nyuma y'uko Rayon Sports ikinnye umukino wa gicuti ugahagarikwa ugeze ku munota wa 70 kuko batari bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19, wari umukino wayo wa mbere iyi kipe yari igiye gukina.
Iminota ya mbere y'umukino Bugesera FC yasatiriye cyane Rayon Sports binyuze mu basore nka Kwitonda Alain na Djihad babonye amahirwe ku munota wa 10 na 15 ariko umunyezamu Bashunga Abouba yitwara neza.
Rayon Sports itari yageze ku izamu rya Bugesera FC inshuro nyinshi, yabonye igitego ku munota wa 23 gitsinzwe na Sugira Ernest ku mupira yari ahawe na Ndizeye Samuel.
Ku munota wa 30 Bashunga Abouba yakoze akazi gakomeye akuramo umupira wa Mujyanama Fidele yagiye gukura imbere y'izamu akawuboneza mu izamu rye ariko asanga Bashunga ari maso.
Ku munota wa 34, Gisa wa Bugesera FC yacitse Mujyanama na Sadjate ahundura umupira ukomeye imbere y'izamu maze umunyezamu Bashunga arirambura awutanga ba rutahizamu.
Ku munota wa 36 Manace yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Bugesera FC ariko umunyezamu awukuramo.
Bugesera FC yakomeje gushaka igitego maze ku munota wa 45, Rucogoza Djihad yacunze uko umunyezamu Bashunga ahagaze maze amutera umupira arawumurenza arirambura biranga umupira uboneza mu rushundura biba 1-1. Igice cya mbere cyarangiye nta zindi mpinduka zibaye.
Umutoza Guy Bukasa yatangiye igice cya kabiri akora impinduka Rambo aha umwanya Omar Sidibe na Mujyanama Fidele asimburwa na Niyibizi.
Ku munota wa 57 Rugwiro Herve nawe yinjiye asimbura Habimana Hussein. Sunday yasimbuye Sugira na Sadjate aha umwanya Ciza ku munota wa 65.
Mu gice cya kabiri nta mahirwe menshi yabonetsemo umupira wakinirwaga hagati mu kibuga.
Ku munota wa 67 Manace yahushije igitego ku mupira wari uhinduwe na Niyibizi.
Amran yaje kwinjira mu kibuga ku munota wa b75 asimbura Jean Vital Aurega.
Ku munota wa 79, Ntwari Jacques yatsindiye Bugesera FC igitego cya kabiri n'umutwe ku mupira wari uhinduwe n'umurundi Desire winjiye mu kibuga asimbura Kwitonda Alain.
Ku munota wa 85, Dagnogo yasimbuye rutahizamu Sunday nawe wari wagiyemo asimbura Sugira Ernest.
Bashunga Abouba yakuyemo ishoti rikomeye rya Desire yatereye inyuma gato y'urubuga rw'amahina, umupira ahita awohereza muri koruneri.
Ku munota wa 90 Drissa Dagnogo yishyuriye Rayon Sports ku mupira wari uhinduwe na Manace Mutatu. Umukino warangiye ari 2-2.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yanganyirije-i-nyamata-na-bugesera-fc-amafoto