Platini avuze iby'urukundo rwe na Miss Cadette, ntashaka kongera kubazwa kuri Diane bahoze bakundana(VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Platini [P], avuga ko nta rukundo ruri hagati ya Miss Umukundwa Cadette uretse ko ari inshuti ye bisanzwe ndetse banavugana cyane.

Mu minsi ishize nibwo haje inkuru y'uko Miss Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2019 ari mu rukundo na Platini bitewe n'ifoto yabo yagiye hanze.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Platni akaba yahakanye aya makuru aho yavuze ko ari inshuti ye bisanzwe.

Ati'ntabyabayeho, iriya foto mwabonye nta n'ubwo nibuka ibirori byari byabaye, ariko ni nabwo bwa mbere nari mubonye. Urabona ko nkurikirana ibintu by'imyidagaduro buriya na ba miss benshi mba mbazi rero twahuriye mu birori mbona ndamuzi, njyewe rero gufata ifoto na nyampinga ni ibintu bishimishije. Byaravuzwe ariko ntabwo nigeze nkundana na we. Kuvugana turavugana sinabeshya.'

Platini wahoze akundana na Ingabire Diane bakaza gutandukana ndetse no mu minsi yashize yasohoye indirimbo yitwa Veronika bivugwa ko yaririmbaga uyu mukobwa, yahakanye aya makuru ndetse asaba ko batazongera kumumubazaho kuko byarangiye ubu yahinduye ubuzima.

Ifoto yatumye bakeka ko ari mu rukundo na Cadette

Ikiganiro na Platini



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/platini-avuze-iby-urukundo-rwe-na-miss-cadette-ntashaka-kongera-kubazwa-kuri-diane-bahoze-bakundana-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)