Noëlla Izere yasobanuye icyo yashatse kuvuga mu ndirimbo ye 'Ikirutibindi' itaravuzweho rumwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 15 Ugushyingo 2020, iri muzo uyu muhanzikazi yakoze zikakirwa neza na benshi ndetse bamwe bakomeje kugenda bagaragaza ibitekerezo byayo byiganje kuyishima no gushimira uyu muhanzikazi wayikoze.

Mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko muri iyi ndirimbo yashatse gutanga ubutumwa bwibutsa abantu urukundo rw'ukuri rutagurwa kandi iyo ugiye ukurikiye ibintu, birashira na rwa rukundo rugashira.

Yagize ati 'Ni indirimbo nahimbye nshaka gutanga ubutumwa ku bantu bose mbibutsa ko urukundo rw'ukuri rutagira ikindi kintu rugenderaho by'umwihariko imitungo cyangwa se ibintu kuko nabonaga muri iyi minsi abantu benshi basa n'abitiranye urukundo n'ibintu.'

Yakomeje agira ati 'Naravuze nti abantu bakeneye kumenya ko urukundo rw'ukuri rutagurwa kandi ikindi iyo ugiye ukurikiye ibintu birashira narwo rugashira.'

Reba hano 'Ikirutibindi'

N'ubwo abantu benshi bagiye bahuza inyito y'iyi ndirimbo 'Ikirutibindi' n'inganzo igezweho benshi basigaye bavuga ko ari ibishegu, Izere yavuze ko ikiruta ibindi yashakaga kuvuga ari urukundo rw'ukuri.

Ati 'Nabaye nk'usobanura urukundo rw'ukuri uko rumera, nagiye mvuga ko rudasaza, rutarangira ahubwo rukura ariko by'umwihariko nshyiramo n'umurongo uvuga ko imitungo itakakubera impamvu yo kudakunda cyangwa ngo ukundwe.'

Indirimbo 'Ikirutibindi' ya Noëlla Izere yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Fazzo mu gihe amashusho yatunganyijwe na Ab Godwin.

Uyu muhanzikazi avuga ko nyuma y'iyi ndirimbo ateganya gushyira hanze izindi ndirimbo zigomba kuba ziri kuri album ye ya mbere zose zizaba zikoze mu njyana gakondo.

Reba hano 'Ikirutibindi'



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Noella-Izere-yasobanuye-icyo-yashatse-kuvuga-mu-ndirimbo-ye-Ikirutibindi-itaravuzweho-rumwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)