Inzego nkuru z'igihugu ni zo zizasubiza ikibazo cy'imisoro ku bakora 50% - Guverineri Kayitesi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Guverineri Kayitesi avuga ko inzego nkuru z
Guverineri Kayitesi avuga ko inzego nkuru z'igihugu ari zo zizafata umwanzuro wo kugabanyiriza imisoro abakora 50%

Ibyo bitangajwe mu gihe abakora 50% mu masoko ya Muhanga na Huye bakomeje gutakamba basaba ko basoreshwa hakurikijwe iminsi bakora, kuko bakomeje guterwa igihombo no gusora no kwishyura ubukode bw'aho bakorera amafaranga menshi.

Abacururiza mu masoko ya Muhanga na Huye bavuga ko kuva bakomorerwa gukora bakomeje kwishyuzwa imisoro ya buri kwezi nta kubagabanyiriza kandi bakora iminsi 15 gusa mu kwezi.

Abakorera muri aya masoko kandi bakomeje no kwishyura ibibanza bakoreramo nk'uko byari bimeze mbere ya COVID-19, bakifuza ko bagabanyirizwa kuko bijejwe igihe kirekire gukemurirwa ikibazo baraheba.

Umwe mu bacuruzi mu isoko rya Muhanga kimwe na bagenzi be, avuga ko yumva neza akamaro k'imisoro ku buryo kuyitanga nta mpungenge babibonamo nk'uko basanzwe babikora, icyakora kubera COVID-19 ubucuruzi bakoraga bwagizweho ingaruka.

Abacururiza mu isoko bavuga ko bakwiye kugabanyirizwa imisoro kuko bakora iminsi mike
Abacururiza mu isoko bavuga ko bakwiye kugabanyirizwa imisoro kuko bakora iminsi mike

Agira ati “Umuntu yakoraga iminsi 30 none ubu dukora 15, hari n'igihe umuntu ataha nta kintu abonye kuko abakiriya bacu hari igihe baza bakatubura tutakoze. Akamaro k'imisoro turakumva kandi twayitanga, ariko igatangwa nk'uko tuba twakoze byaba byiza badusoresheje iminsi tuba twakoze”.

Ubuyobozi na bwo bwakomeje kwizeza abakora amasaha make ko ikibazo cyabo cyumvikana kandi kiziganwa ubushishozi kikabonerwa umuti, ariko byakomeje gusa nk'ibinanirana kuko igisubizo bakomeje guhabwa n'ubundi cyakomeje kubabwira kwihangana bagategereza ko hafatwa umwanzuro.

Ni nde uzafata umwanzuro kuri iki kibazo?

Perezida w'urugaga rw'abikoprera mu Karere ka Muhanga Kimonyo Juvenal, avuga ko kugeza ubu ikibazo cy'abakorera mu isoko rya Muhanga basaba kugabanyirizwa imisoro cyashyikirijwe inzego nkuzu z'igihugu ngo abe ari zo zikigana ubushishozi kuko ari ikibazo cyigaragara hirya no hino mu gihugu.

Kimonyo avuga ko na we yumva abakorera mu masoko basimburana bakwiye gusora bigendanye n'uko bakoze, kuko imisoro n'ubundi igenwa hakurikijwe imiterere y'akazi kaba kakozwe.

Kimonyo avuga ko abakora 50% bakwiye gusora 50%
Kimonyo avuga ko abakora 50% bakwiye gusora 50%

Agira ati “Ku giti cyanjye numva niba bakora kuri 50% n'imisoro ikwiye kumanuka ikajya kuri 50% kuko ntahandi iva usibye mu kazi bakoze, ariko turizera ko inzego nkuru z'igihugu zizagifatira umwanzuro kandi igisubizo kizaza ari cyiza”.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice, na we yemeza ko igisubizo cyo kugabanya imisoro ku bakora igihe gito kizaturuka mu nzego nkuru z'igihugu, kandi hari umurongo ziri kuganiraho zizaha icyo kibazo.

Isoko rya Huye na bo bakora 50%, barasaba kugabanyirizwa imisoro
Isoko rya Huye na bo bakora 50%, barasaba kugabanyirizwa imisoro

Guverineri Kayitesi avuga ko abakora 50% koko badakora neza kuko badakora iminsi yose kandi koko bakomeje gusaba kwishyurira no gusorera iyo 50%, kandi ko icyo kibazo cyashyikirijwe inzego nkuru z'igihugu ngo zigifateho umwanzuro.

Agira ati “Icyo tubasaba ni ukwihangana kandi ntiducike intege twese tukaguma mu rugamba rwo gukomeza kwirinda, kuko serivisi zose ntizirafungura, ntabwo ari ukubananiza ikibazo cyabo kiri kuganirwaho n'inzego nkuru z'igihugu kandi kizabonerwa igisubizo”.

Isoko rya Muhanga
Isoko rya Muhanga

Ku bijyanye n'abafungiwe utubari na bo basaba gukomorerwa wenda bagashyirirwaho amabwiriza bakurikiza, Guverineri Kayitesi asanga na bo bakwiye gukomeza gutegereza imyanzuro igenda ifatwa bitewe n'uko icyorezo kitwara.

Icyakora anasaba abakoraga utubari kuba aho bakoreraga bashobora kuhahindurira imiterere bagakoreramo ibindi bintu nka resitora n'ubundi bucuruzi aho gushaka gukora gusa ibintu bimwe.




source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/inzego-nkuru-z-igihugu-ni-zo-zizasubiza-ikibazo-cy-imisoro-ku-bakora-50-guverineri-kayitesi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)