Indege ya mbere ya Israir iragera i Kigali kuri uyu wa Kane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ambasaderi Ron Adam yavuze kuri twitter ko iyo ndege iza kuba itwaye ba mukerarugendo barenga 80 b'Abanya-Israel, baje gusura u Rwanda.

Yifashishije amwe mu mafoto agaragaza uduce tunyuranye tw'u Rwanda, Ambasaderi Ron Adam yifurije abo Banya-Israel ikaze mu Rwanda.

Ni inkuru kandi yakiriwe n'abatari bake, cyane cyane abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa twitter, bifuriza abo ba mugerarugendo ikaze mu Rwanda.

Mu bishimiye iyintambwe, harimo Phillip Karenzi, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda, ushinzwe umubano wa Asia na Pasifika.

Karenzi yagize ati “Urakoze cyane Ambasaderi Ron Adam ku bw'akazi gakomeye ukomeje gukora mu guteza imbere umubano w'ibihugu by'ibivandimwe (u Rwanda na Israel). Duhaye ikaze abo bavandimwe, kandi twizeye ko bazishimira iby'iza by'u Rwanda”.




source https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/hirya-no-hino/article/indege-ya-mbere-ya-israir-iragera-i-kigali-kuri-uyu-wa-kane
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)