Ijwi rya Adil mu mukino hagati ryafashije Yannick gutsinda igitego cye cya mbere muri APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari mu mukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Sunrise 2-1, wabaye ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali, Yannick Bizimana yatsinze igitego cye cya mbere muri APR FC.

Ni igitego yatsinze ku munota wa 38, ku mupira yari ahawe na Bukuru Christophe ubundi ahita yirukanka agana izamu asiga ubwugarizi bwa Sunrise ahita atsinda iki gitego.

Uyu mukinnyi yatangarije uruubuga rwa APR FC ko nyuma yo kwakira uwo mupira yahise yumva ijwi ry'umutoza Adil rimubwira ngo akomeze agende, byahise bimuha icyizere na we arakomeza ndetse ahita atsinda igitego.

Ati"Kubera ko nta bafana baba bari ku kibuga numvise ijwi rya Adil ambwira ngo nkomeze ngende… Yarambwiye ngo 'Genda Yannick Genda' n'abakinnyi barambwira ngo nkomeze ngende, numva ko mfite umutekano nta kibazo bitandukanye n'iyo bataza kuvuga nari kugira ibindi bitekerezo ariko iyo umuntu akubwiye ngo genda uba wumva ko uri wenyine.'

Nyuma yo gutsinda iki gitego avuga ko yifitiye icyezere azabona umwanya wo gukina ndetse akanatsinda ibitego byinshi.

Ijwi rya Adil ryafashije Yannick gukina gutsinda igitego cye cya mbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ijwi-rya-adil-mu-mukino-hagati-ryafashije-yannick-gutsinda-igitego-cye-cya-mbere-muri-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)