Icyo umutoza Guy yavuze kuri rutahizamu Sunday Jimoh wakinnye iminota 20, yasimbuye na we arasimburwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports, Guy Bukasa avuga ko kuba yasimbuje rutahizamu mushya ukomoka muri Nigeria, Sunday Jimoh Oni kandi yari yinjiyemo asimbuye, nta kintu na kimwe yabivugaho gusa ngo yari amahitamo ye kandi byamuhaye umusaruro.

Ku munsi w'ejo Rayon Sports yakinnye umukino wa gicuti na Bugesera FC aho amakipe yombi yanganyije 2-2.

Ni umukino wagaragayemo rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Sunday Jimoh Oni uheruka gusinyira iyi ikipe, yinjiye mu kibuga asimbura Sugira Ernest ku munota wa 65, ni na we wari watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports, uyu musore byaje kugaragara ko byamunaniye maze ku munota wa 85 umutoza ahita amusimbuza Dagnogo wanatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri.

Nyuma y'uyu mukino abajijwe n'itanganzamakuru niba yamukuyemo kuko atishimiye imikinire ye, Guy Bukasa yavuze ko nta byinshi yabivugaho ariko ni icyemezo cye nk'umutoza.

Ati'Nazanye Dagnogo kiriya gihe, yatsinze igitego, ntabwo ndibuvuge kuri rutahizamu Jimoh, icyo nakubwira ni uko nazanyemo Dagnogo kiriya gihe.'

Kuba ashobora kumusezerera bitewe n'umusaruro we, n'uko arimo kugenda yitwara, yavuze ko akiri mu bandi.

Ati'ari mu bandi, nta mwanzuro urafatwa wo kumusezerera, ari mu bandi, agomba gukora nibwo akiza twamuhaye igihe cyo gukora agomba kubanza kwiyumva mu abandi abisangemo, nk'uko nabivuze sinamukuyemo kuko ntamukeneye ni uko nazanyemo Dangogo gusa.'

Mu ntangiriro z'uku kwezi nibwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze kugura rutahizamu Sunday Jimoh ukomoka muri Nigeria, akaba yarasinye imyaka 2 ku wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020.

Guy Bukasa avuga ko nta byinshi yavuga kuri rutahizamu Jimoh Sunday
Jimoh aherutse gusinyira Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-umutoza-guy-yavuze-kuri-rutahizamu-sunday-jimoh-wakinnye-iminota-20-yasimbuye-na-we-arasimburwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)