Hari n'ibyo twavuganye ntababwirira hano – Umutoza Mashami avuga kuri Kevin Monnet Paquet #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu, Mashami Vincent avuga ko n'ubwo bivugwa rutahizamu wa Saint Etienne ashobora kutitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu ariko we akimutegereje nk'uko ategereje abandi cyane ko hari n'ibyo bavuganye.

Umwaka ushize nibwo rutahizamu wa Saint Etienne, Kevin Monnet Paquet yatangaje ko yiteguye gukinira u Rwanda, nyuma umutoza w'ikipe y'igihugu Mashami Vincent yatangaje ko bavuganye ndetse yiteguye gukinira u Rwanda.

Uyu mukinnyi yari mu bakinnyi umutoza yahamagaye kwifashisha ku mukino wa Cape Verde mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2022 uzakaba ku wa 12 na 17 Ugushyingo 2020.

Gusa nyuma yo guhamagarwa hagiye havugwa amakuru menshi ndetse ko ashobora no kutitabira ubu butumire cyane ko nta n'icyo yigeze abivugaho.

Mashami Vincent avuga ko akimutegereje nk'uko ategereje abandi cyane ko we hari n'ibiganiro bagiranye atapfa kuvuga.

Ati'Monnet Paquet turacyavugana ariko nk'uko dutegereje abandi bakinnyi na we turacyamutegereje, ubutumire twarabwohereje no mu minsi ishize twaravuganye n'ubwo ibyo twavuganye ntabivuga hano, turacyasabwa kumutegereza kuko ibyo twasabwaga twebwe twarabikoze kandi nawe nta mvune afite yatangiye gukina nkeka ko ntagihindutse azaza.'

Uyu mutoza kandi yakuyeho amakuru yavugaga ko uyu mukinnyi yaba yaranze kongera kuvugana na we atakitaba telephone ze, ahamya ko we bakivugana kandi afite icyizere ko azaza.

Kevin Monnet Paquet aracyategerejwe mu Mavubi
Mashami Vincent yizeye ko uyu rutahizamu azaza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hari-n-ibyo-twavuganye-ntababwirira-hano-umutoza-mashami-avuga-kuri-kevin-monnet-paquet

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)