Hari byinshi byihanganiwe- Adil wemeje ko Ishimwe Kevin yirukanywe burundu muri APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza mukuru w'ikipe ya APR FC, Adil Erradi Mohammed yavuze ko nyuma yo guhagarika Ishimwe Kevin nta gahunda n'imwe bafite yo kumugarura muri iyi kipe bitewe n'ikinyabupfura gike.

Ishimwe Kevin yahagaritswe muri APR FC kugeza igihe kitazwi kuva ku wa 28 Ukwakira 2020 ari nabwo APR FC yabitangaje, nta kosa yakoze rizwi ariko harimo kuba yarabwiye nabi umutoza mu myitozo yo ku wa 27 Ukwakira biza bisanga imyitwarire ye itari myiza yari asanganywe.

Nyuma y'umukino wa gishuti APR FC yaraye itsinzemo Sunrise FC, umutoza Adil Erradi yavuze ko uyu musore yihanganiwe bishoboka rero icyemezo cyafashwe n'ubuyobozi, ntabwo uyu musore azongera gukinira ikipe y'ingabo z'igihugu.

Ati'Niba nta kinyabupfura gihari, niba nta guhuza guhari, nta mwanya uhari muri APR mu by'ukuri. Oya, nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y'igihe birarambirana.'

'Ubuyobozi bwa APR, umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y'ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.'

Ishimwe Kevin yinjiye muri APR FC umwaka ushize wa 2019 avuye muri AS Kigali. Ni umusore wakiniye amakipe atandukanye nka Rayon Sports ndetse na Pepiniere FC.

Adil ahamya ko nta mwanya Kevin agifite muri APR FC
Ishimwe Kevin yirukanywe muri APR FC kubera imyitwarire mibi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hari-byinshi-byihanganiwe-adil-wemeje-ko-ishimwe-kevin-yirukanywe-burundu-muri-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)