Amakuru Mashya: Ibitaramo byakomorewe nyuma y' igihe kirekire bifunze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye , Inama y'Abaminisitiri yateranye Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2020 , aho yemeje ko ibitaramo, inzu zikorerwamo siporo (gyms) n'ahakorerwa siporo yo koga byongera gukora nyuma y'amezi umunani bifunzwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Iyi nama yize ku ngamba zo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 yanzuye ko  'Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z'imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) bizasubukurwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 ndetse imyidagaduro n'ibitaramo ndangamuco bizagenda bifungurwa buhoro buhoro hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19.''

Amabwiriza ajyanye n'uko ibitaramo n'ibindi byakomorewe bizashyirwa mu bikorwa hirindwa COVID-19 azatangwa n'inzego zibishinzwe.

Ibitaramo bigiye kongera gusubukurwa nyuma y'amezi agera ku icyenda bihagaritswe.

Tariki 08 Werurwe 2020 nibwo Umujyi wa Kigali wategetse ko ibikorwa by'imyidagaduro bihagarara kugeza igihe bazongera kubikomorera.


Ibitaramo bizagenda bifungurwa buhoro buhoro



Source : https://impanuro.rw/2020/11/28/amakuru-mashya-ibitaramo-byakomorewe-nyuma-y-igihe-kirekire-bifunze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)