Amahirwe y'Amavubi mugukomeza mu gikombe cy'Africa CAN yayoyotse nyuma yo kunganya 0-0 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amavubi yagiye gukina uyu mukino ari aya mu itsinda aho mu mikino 3 yari ifite inota rimwe, Cameroun 10, Mozambique 4, Cape Verde ifite 3.

Nyuma yo kunganyiriza muri Cape Verde 0-0, Amavubi yari abizi ko gutsinda uyu mukino ihita igira amanota 4 ikanganya na Mozambique.

U Rwanda rwatangiye umukino rushaka igitego hakiri kare maze ku munota wa 6 Kagere Meddie yagerageje ishoti n'imoso ku mupira yari ahawe na Haruna ariko unyura inyuma y'izamu.

Cape Verde yaje kuza mu mukino irasatira ndetse yiharira n'umukino ariko amahirwe yagiye ibona ntiyayabyaza umusaruro kuko Kwizera Olivier yagiye abagora.

Uku kurusha Amavubi byatumye u Rwanda rugenda rukora amakosa menshi byaje kuvamo ikarita itukura kuri Ally Niyonzima ku munota wa 28, nyuma yo kubona ikarita y'umuhondo ya 2 ku ikosa yakoreye umukinnyi wa Cape Verde mu kibuga hagati, iya mbere yari yayibonye ku munota wa 11 ku ikosa yakoreye Nuno Borges.

N'ubwo yari amaze guhabwa ikarita itukura, Amvubi yakomeje gushaka uburyo bw'igitego gusa ubwugarizi bwa Cape Verde bwari buhagaze neza.

Cape Verde nayo yakomeje gushaka igitego ndetse ibona amahirwe yo gutsinda igitego nko ku munota wa nyuma w'igice cya mbere aho Jamiro Monteiro warebanaga n'izamu ariko awutera inyuma. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Amavubi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Meddie Kagere hinjiramo Muhire Kevin.

Ku munota wa 56 Sugira Ernest yinjiye mu kibuga asimbura Jacques Tuyisenge wagize akabazo k'imvune.

Izi mpinduka ntabwo zafashije Mashami cyane kuko n'ubundi yakomeje gusatirwa cyane ariko umunyezamu Kwizera Olivier ntiyorohera ubusatitirizi bwa Cape Verde.

Ku munota wa 68 Haruna Niyonzima yahaye umwanya wa Nshuti Dominique Savio.

Uyu musore yagerageje gufasha mu busatirizi ariko igitego kirabura neza. Umukino warangiye ari 0-0.

Nyama y'uyu mukino mu itsinda F, Cameroun ni iya mbere n'amanota 10, Mozambique ifite amanota 4, Cape Verde 4 mu gihe u Rwanda rufite 2.

U Rwanda, Mu izamu: Kwizera Olivier ,Mu bugarizi: Imanashimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdoul, Manzi Thierry, Omborenga Fitina, abo hagati: Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick, Niyonzima Haruna, Bizimana Djihad, abasatira izamu: Tuyisenge Jacques, Kagere Meddie.

Cape Verde: Mu izamu: Vozinha Mu bwugarizi: Stopira,Steven Fortes, panck, Steve Furtado, abo hagati: Nuno Borges, Jamiro monteiro, Ryan Mendes abasatira izamu: Lisandro Semedo, willis Furtado, Julio Tavares
Ni umukino wa kane mu itsinda F, aho umukino uheruka guhuza ibi bihugu wabereye i Praia muri Cap Vert, wari warangiye baguye miswi 0-0.

Haruna Niyonzima capitain w'Amavubi ahanganye na Cape Verde

Amavubi yihagazeho imbere ya Cape Verde banganya 0-0 batuzuye



Source : https://www.imirasire.rw/?Amahirwe-y-Amavubi-mugukomeza-mu-gikombe-cy-Africa-CAN-yayoyotse-nyuma-yo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)