Inkuru y'umugabo witwa Tom Peters wanze kubaho mu buzima busanzwe nk'umuntu ahubwo agahitamo kwihindura ngo ashobore gusa n' imbwa yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru bikunze kwandika ku nkuru zitangaje.
Muri iki gihe, abantu bamwe basigaye bakora ibintu bidasanzwe kugira ngo bavugwe cyane mu gihe abandi basigaye batishimira uko baremwe bagahitamo kwihindura ibipupe, amashitani, kwihindura ibitsina n'ibindi.
Bamwe basigaye bibagisha kugira ngo biyongereshe ibibuno,amabere n'ibindi bice by'umubiri ariyo mpamvu n'uyu mugabo Tom Peters yabonye kubaho ameze nk'umugabo usanzwe bidakwiriye, atanga akayabo k'amafaranga atunze yihindura uko ateye kugira ngo ashobore gusa n' imbwa bubwa.
Tom Peters w'imyaka 32 n'umusore mwiza ariko yavuze ko atishimiye kubaho ameze nk'umuntu niko guhitamo kwihindura nk'imbwa.
Hari amakuru avuga ko Tom Peters yagurishije bimwe mu byo atunze kugira ngo abone amafaranga yo kwibagisha no kugura ibyatuma asa nk'imbwa.

Uyu Tom Peters afite umukunzi we babana ngo ugenda amukurubana igihe cyose bagize aho batemberera ndetse ngo nawe ntaterwa ipfunwe nuko uyu mukunzi we yahisemo kwihindura imbwa.

Uyu mugabo yinshimiye gusa nk'imbwa

Yagurishije mu byo yari atunze ashaka gusa nk' imba