Abari barabuze uko bahererekanya ubutaka buto bagiye gusubizwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abagorwaga no guhererekanya ubutaka bwagenewe guhinga bagiye gusubizwa
Abagorwaga no guhererekanya ubutaka bwagenewe guhinga bagiye gusubizwa

Ibyo ni ibitangazwa n'Umuyobozi w'icyo kigo, Mukamana Espérance, aho avuga ko izo mpinduka zatekerejweho nyuma y'aho bigaragariye ko hari abaturage byari bibangamiye.

Mu itegeko ry'ubutaka rya 2013 ari na ryo rikigenderwaho kugeza ubu, gucamo ibice ubutaka bw'ubuhinzi ntibyakorwaga uko nyirabwo abyifuza, nk'uko Mukamana abisobanura.

Agira ati “Imikoreshereze y'ubutaka bwagenewe ubunzi, ubukorerwaho ubworozi cyangwa uburiho amashyamba nk'uko biri mu itegeko ry'ubutaka rya 2013, ntabwo kubucamo ibice byari byemewe iyo igice kiri buvemo kitageze kuri hegitari. Ni ukuvuga ko umuturage yashoboraga kubugurisha ariko icyangombwa ntikiboneke, bikaduteza ibibazo by'ubutaka buhererekanywa ariko muri ‘system' bitanditse”.

Ati “Ariko kubera ko abaturage bakomeje kutugaragariza imbogamizi bahura na zo kubera iryo tegeko, ubu rero mu mushinga w'itegeko ryo kuvugurura iryari risanzwe, iyo ngingo na yo twarayivuguruye ku buryo iryo gabanyamo ry'ubutaka mu bice rizaba rishoboka ku butaka ubwo ari bwo bwose no ku buso bwose bitabaye ngombwa hegitari, ariko bitabujije ko abaturage bakomeza gahunda yo guhuza ubutaka mu rwego rwo kububyaza umusaruro”.

Icyakora Mukamana avuga ko nubwo ari uko bimeze, abaturage bagomba gutegereza itegeko rigasohoka riciye mu nzira zisanzwe.

Ati “Ni ukuvuga ko ubu ari ukugurisha cyangwa guhererekanya igice cy'ubutaka uko bungana kose umuturage arabyemerewe mu gihe mbere bitari byemewe. Ariko aka kanya ntibyemewe kuko itegeko rikiri umushinga, ariko nirimara guca mu nzego rigomba kunyuramo, rigatangazwa mu Igazeti ya Leta, bizaba byemewe, abaturage bakazaba basubijwe”.

Uwo muyobozi asaba kandi abaturage bafite ubutaka butabanditseho kwihutira kubwandikisha bitarenze Ukuboza uyu mwaka kugira ngo boroherezwe kubona ibyangombwa.

Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukujya kwandikisha ubutaka bwabo kuko twatanze igihe ntarengwa usibye ko twagiye twongera amezi kubera Covid-19. Abantu rero nibandikishe ubutaka bwabo kuko nibarenza Ukuboza uyu mwaka tuzabwandikisha kuri Leta, ariko bitabujije ko igihe cyose umuntu azaza akagaragaza ko ubutaka ari ubwe tuzabumwandikaho”.

Mukamana avuga kandi ko mu bindi birimo kwigwaho ngo bibe byavugururwa, harimo icy'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 30 asabwa mu ihererekanya ry'ubutaka abaturage bakavuga ko ari menshi, icyo na cyo ngo kirimo kwigwaho n'inzego zitangukanye ngo mu minsi ya vuba hazaboneka igisubizo kibanogeye.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abari-barabuze-uko-bahererekanya-ubutaka-buto-bagiye-gusubizwa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)