Umusore yatunguye benshi atanga inka 50, intama 70 n' ihene 30 kugirango arongore umukobwa ufite ubwiza budasanzwe wa Barack Obama #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore watunguye benshi wize amategeko wo mu gihugu cya Kenya witwa Felix Kiprono yigeze gutanga inka 50, intama 70 n'ihene 30 kugira ngo arongore umukobwa wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Iyi nkwano Kiprono yayitanze mu 2015, avuga ko ashaka kurongora umukobwa wa Obama w'imfura witwa Malia Obama. Icyo gihe, Malia yari afite imyaka 22 y'amavuko.

Urukundo kuri Malia Obama, Kiprono yavuze ko yarugize kuva mu 2008 ubwo Barack Obama yari mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w'Umukuru w'Igihugu.


Muri icyo gihe, Felix Kiprono yigaga amategeko muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza.

Kiprono yavuze iby'urukundo rwe kuri Malia Obama, ati:

'Namukunze kuva mu 2008, ndetse kuva ubwo nta wundi mukobwa nigeze nkunda kugira ngo ntamuhemukira. Nabiganirije umuryango we, kandi nizeye ko bazamfasha bakemera inkwano zanjye'.

Ubwo itangazamakuru ryabajije Kiprono niba Malia n'umuryango we baramutse bemeye icyifuzo cye, yazamutunga bikamukundira cyane ko ubuzima bwe buhenze. Yagize ati:

'Tuzabaho mu buryo bworoheje. Malia nzamwigisha gukama inka, guteka umutsima,.. nk'undi mugore wo muri Kalenjin'.

Hari abavuze ko Felix Kiprono yibereye mu mikino, cyangwa se akaba akurikiye amafaranga y'umuryango wa Barack Obama yagize ati:

'Abantu bavuga ko nkurikiye amafaranga y'uyu muryango, gusa si ko bimeze. Urukundo rwanjye ni impamo'.

Barack Obama afite ibisekuruza muri Kenya nk'uko na we abyiyemerera. Ubwo yari Perezida wa USA na mbere yaho, yasuye iki gihugu cyo muri Afurika y'Iburasirazuba, aho yahuye n'abagize umuryango we.

Kuba inkomoko ye ari Kenya, byatumye Felix Kiprono yumva ko yazoroherwa cyane no kwigondera umukobwa wa Barack Obama.



Source : https://impanuro.rw/2020/10/07/umusore-yatunguye-benshi-atanga-inka-50-intama-70-n-ihene-30-kugirango-arongore-umukobwa-ufite-ubwiza-budasanzwe-wa-barack-obama/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)